MTN hari abo yateje igihombo kubera guhindura uburyo bwo kugura pack yo guhamagara itamenyeshije abakiriya
— June 1, 2017
Please enter banners and links.

Hashize iminsi 2 sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda ihinduye uburyo yakoreshaga korohereza abakiriya bayo bwo kugura pack yo guhamagara itamenyesheje abakiriya bayo impamvu bamwe bavuga ko byateje igihombo.
Mbere yajyaga ikoresha akanyenyeri (*)140 hashi (#)ugakurikiza ababwiriza ukagura iyo ushaka bitewe n’amafaranga yawe.
Kubera kubihindura itamenyesheje abakiriya bayo uburyo bushya bamwe baguraga biswanze bikanga kubera ko imibare yari yahindutse bigatuma bagura ibyo badashaka bityo bikabateza ibihombo.
Umwe mu baganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “nagiye kugura pack bisanzwe mbona haje ibindi bintu ntazi n’imibare ntajyaga mbona gusa nabonyemo ijambo poromosiyo ari iya 5 nayihitamo hakazaho ngo coming soon nk’ibaza impamvu MTN yahinduye itabanje kumenyesha abakiriya bayo bigatuma tugira ibihombo”.

Hashize iminsi iyo sosiyete y’itumanaho ihawe ibihano igacibwa amande y’amafarangaa menshi maze abantu batangira kuvuga ko ayo izayakura mu bakiriya bayo ndetse habaye ibiganiro ku bantu batandukanye bandika ku mbuga nkoranya mbaga bavuga ko izayagaruza iyavanye mu bakiriya.
Abantu bakaba batangiye kugira impungenge batangiye kubona MTN ihindura uburyo bwo kugura pack itabanje kumenyesha abakiriya bayo batangira kuvuga ko bishobora kuba ari ibyo abantu bavugaga ko izagaruza ayo bayiciye iyakuye mu bakiriya.
Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kumenya impamvu bahinduye uburyo abantu bakoreshaga bagura pack batamenyesheje abakiriya maze tubaza uwitwa Alain Numa ushinzwe itangazamakuru muri MTN maze avuga ko ubutumwa buri buze ati “ubutumwa buraza kuza mukanya ,ko hari ababyishimiye se”.
Nyamara no mu kugura pack ya internet hari igihe abantu bayigura ubutumwa bwemeza ko uyiguze bugatinda kuza ubwo mu gihe uba ugitegereje Telephone iba ikoresha amafaranga bisanzwe kandi igatwara menshi.
Hari uwavuze ati Iyo hagize uwandika ikintu kuri MTN ku mbuga nkoranya mbaga usanga abantu benshi batishimiye service MTN itanga nyamara bari bakwiye kwisubiraho nibakomeza gutya abantu bazabashiraho bigire kuri Airtel cyangwa Tigo.
2,799 total views, 3 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Leave a reply