umu amakuru- APR FC yanganyije na Rayon Sports inanirwa kwambura Police Fc umwanya wa kabiri | Umusingi

APR FC yanganyije na Rayon Sports inanirwa kwambura Police Fc umwanya wa kabiri

Please enter banners and links.

Uyu munsi kuri iki Cyumweru habaye mukino w’ishiraniro wahuje APR FC na Rayon Sports, warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1; APR FC inanirwa gukura Police FC ku mwanya wa kabiri.

Uyu mukino wabaye kuri uyu wa 28 Gicurasi2017 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, watangiye APR FC isatira izamu rya Rayon Sports ariko kubona igitego bikomeza kugorana.

Iyi kipe y’Ingabo z’igihugu yakomeje gusatira ndetse ku munota wa 28 Issa Bigirimana ayitsindira igitego cyanarangije igice cya mbere ari igitego 1-0 aho abafana bayo bari batangiye kwizera ko bashobora gutsinda bakarangiza shampiyona ari aba 2.

Nyuma yo gutsindwa igitego, Rayon Sports yakangutse, itangira gusatira izamu rya APR FC ariko inanirwa kubona igitego kuko imipira ikomeye yagombaga kuvamo ibitego yakurwagamo n’umuzamu Kimenyi Yves wari wabereye ibamba ba rutahizamu.

Igice cya kabiri kigitangira ku munota wa 47, Rayon Sports yabonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Tidiane Kone. Iyi kipe yakomeje gusatira ishaka igitego cy’intsinzi ariko umuzamu wa APR FC akomeza kuyigora akuramo imipira yabaga yabazwemo igitego.

Ikipe ya Rayon Sports

Ikipe ya APR FC

Uyu mukino warangiye nta kipe ibashije kubona intsinzi, byatumye APR FC yari ikeneye kwisubiza umwanya wa kabiri yambuwe na Police FC itabigezeho kuko ikiyirusha inota rimwe; Police FC ifite amanota 58, APR FC ni iya gatatu na 57, mu gihe Rayon Sports yamaze gutwara igikombe cya Shampiyona yujuje amanota 70.

Abafana ba APR FC ntibishimiye uburyo ikipe yabo yakinnye muri iyi shampiyona kuko kurangiriza kumwanya wa 3 byababaje cyane bakaba basaba ko ikipe ikwiye kuvugururwa ku buryo izatangira shampiyona itaha ikomeye ikabakuraho akababaro ibateye.

2,409 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.