Impanuka ikomeye ya Coaster yahitanye abantu 14
— May 28, 2017
Please enter banners and links.

Impanuka ikomeye yakozwe na Coaster ya sosiyete itwara abagenzi ya Kigali Safaris yagonganye na Toyota Hilux ita umuhanda ku musozi wa Shyorongi, irahirima, abantu 14 bitaba Imana, abandi barakomereka bikomeye.
Iyi mpanuka yabaye ahagana saa saba n’igice kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Gicurasi 2017, mu Kagari ka Nyamweru, Umurenge wa Kanyinya.
Abatangabuhamya bari aho yabereye bavuze ko Coaster yavaga mu Majyaruguru yerekeza mu Mujyi wa Kigali, yari ifite umuvuduko mwinshi ndetse yataye uruhande rwayo bituma igongana na Toyota Hilux yazamukaga.



Coaster yahise igwa munsi y’umuhanda yibirandura ku musozi mu ishyamba rya Shyorongi ariko ntiyagera mu kabande kuko yafashwe n’ibiti n’amabuye biri kuri uyu musozi.
Polisi, ishami ryayo rishinzwe umutekano wo mu muhanda yatangaje ko abasize ubuzima muri iyo mpanuka ari 14 barimo abagore batanu, abagabo barindwi n’abana bato b’abakobwa babiri. Abakomeretse bajyanywe mu bitaro ni umunani barimo abakomeretse bikomeye batatu. Coaster yahagurutse irimo abantu 28.



Polisi itangaza ko icyateye impanuka bitoroshye guhita kimenyekana bitewe n’aho impanuka yabereye n’uko yari iteye, iperereza rikaba rigikorwa kugira ngo kimenyekane.
2,932 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Leave a reply