Agatsiko karwanya biro ya ADEPR kagereranije abayobozi b’Itorero n’abanzi b’igihugu
— January 25, 2017
Please enter banners and links.

Kuri uyu wa 24 Mutarama 2017 Agatsiko karwanya nyobozi ya ADEPR kayobowe na Pasiteri Uwabimfura Modeste na Pasiteri Mitsindo Gratien kavuze ko imikorere yiyo nyobozi igereranywa n’abarwanya Leta barimo Gen.Kayumba Nyamwasa ,Gerrard Gahima ba nyiri Shyaka RNC.
Umwe muri ako gatsiko utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati « Iyo urebye ibikorwa na Biro nyobozi ya ADEPR ntaho bitaniye n’ibyakorwaga na KAYUMBA NYAMWASA ndetse na GAHIMA Gerard bakiri abanyabubasha muri iki gihugu aho barenganyaga abanyarwanda bitwaje imyanya bari bafite ikomeye mu gihugu birasa n’igihe cyo kwa Habyarimana aho abakiga bari bafite imyanya mu buyobozi bw’ igihugu aho barangwaga n’imvugo igira iti » uzi ico ndico ga mwa ».
Iyo mvugo yatumaga abanyanduga n’abatutsi batibona nk’abanyarwanda icyo gihe ,Ubuyobozi bw’ADEPR busa nubwabamwe mubari muri FPR nabo bakoraga ibinyuranije n’amahame ya FPR aribo Gen.Kayumba Nyamwasa na Gerard Gahima baje kwirukanwa kubera imikorere nk’iyo ubu igereranywa n’iya nyobozi ya ADEP.
Uyu munsi, nyobozi ya ADEPR ifite amakosa ugerageje kuyavugaho baramuhahamura ndestse akirukanwa mu kazi ngero zorahari nyinshi nkuko abaduhaye iyi nkuru bo mu gatsiko karwanya nyobozi ya ADEPR babivuga.
Imisanzu idashira yakwa abakristo , ariko iteye inkeke n’iya Gisozi kuburyo abanyarwanda basengera muri iri torero bakorerwa ibidakwiriye abayobozi , aho usanga n’Uturere tw’iburasirazuba twatewe n’amapfa hanyuma Leta ikabatera inkunga y’ibiribwa ndetse n’imbuto zo guhinga nabo basabwa iyimisanzu , dutara iyi nkuru umwe mubakristo twavuganye utashatse ko amazina ye atangazwa yatubwiye ko no kubona mituel bibagoye ariko iyo misanzu bayitanga bagononwa.
kuko utayitanze ntashobora kubona servise zitangwa n’iri torero, n’ibindi ndetse bakayitanga kugirango umupasitori wabo atirirukanwa ku mirimo ye ariko ibi byose bikorwa na nyobozi ya ADEPR iyobowe na Sibomana Jean,Tom Rwagasana,Sebagabo Leonard,MUTUYEMARIYA Christine,Nkuranga Aimable bavuga ko batumwe na RPF ariyo mpamvu bagereranywa na Gen.Kayumba Nyamwasa na Gerard Gahima ibyo bakoraga batarahunga igihugu. Aho bagira bati « Twashyizweho n’intare ntacyo muzadutwara « ibyo yagiye abivuga mu nama zitandukanye. tumaze kumva aya magambo twashatse kumenya icyo ADEPR ibivugaho duhamagara umuvugizi w’ADEPR Bishop Jean SIBOMANA ntibyakunda, maze tuvugana nushunzwe itangazamakuru muri ADEPR witwa Pst.Viator avugako abayobozi batavuze ayo magambo, ati « ibyo ndumva ari uguharabika abayobozi ba ADEPR kandi bafite ibikorwa byindashyikirwa bakoze bamaze kugeraho. »
Uyu tuvuga ,Tom yavugiye munama Igitarama ko « inkoko bazitemye amajosi, « aho yashatse kuvuga ko abavuze bose amakosa yabo yabacecekesheje ntawuzongera kuvuga cyane ko uvuze bahita bamuhimbira ibyaha nko kuvuga ko arabanzi b’iguhugu, aha twavuga nka Rev. Pastor Mutsindo Gratien na kayitare j.Batiste n’abandi batandukanye hamwe n’abandi banditse amabaruwa atandukanye bandikira ikigo cy’imiyoborere mu Rwanda (RGB) bakabahimbira ibyaha ko bari guhungabanya amatora ya 2017 y’umukuru w’Igihugu.
Ikinyamakuru umusingi kibajije Pst.Viator ibivugwa nuruhande rurwanya ADEPR ko bashinjwa gukorana numwanzi w’Igihugu yavuze ko aribinyoma bigamije kujijisha inzego z’Igihugu kugirango zitita kumakosa yabo.
Bamwe mubakristo bo muri ADEPR twaganiriye mbere yuko twandika iyi nkuru batashatse ko amazina yabo atangazwa kubw’impamvu z’umutekano wabo, Umwe yagize ati ubanza koko bariya bayobozi ba ADEPR bashyigikiwe na RPF none se Imbaraga bafite bazikurahe kandi babikora kumugaragagaro ntawe utabibona, tumubajije ibyo aribyo yasubije muri aya magambo ati » nka Rwagasana Tom wagiye utanga amasheke atazigamiye agahamagazwa na police ariko ntafungwe kandi naho yakwishyura ntago bikurwaho icyaha yakoze cyane ko atanishyura urumva adafite imbaraga zumurengera avana aho hantu ? .
Pst.Viator abajijwe kubya Cheque z’umuyobozi zitishyurwa asubizako ibyo ari ukwinjira mu buzima bw’umuntu ku giti cye, kandi ufitiwe ideni yitabaza inkiko zikamurenganura cyane ko mu Rwanda ubutabera bwimakajwe.
Umwe mu ba kristo utarashatse ko amazina ye atangazwa kugirango atazahura n’ibibazo bya Tom yavuze ko hari umudepite wigeze atanga sheki itazigamiye ariko yirinda kuvuga izina rye ariko yemeza ko amuzi neza ati « ko hari umudepite wigeze atanga cheke itazigamiye akeguzwa akavanwa kunshingano yarafite mu nteko ishingamategeko y’Urwanda, Tom Rwagasana we ko atabikorerwa ayo mategeko yareba uwo mudepite ntagere mw’idini ngo na Tom akurikiranwe ?,hari n’abandi benshi tugenda twumva bafungwa bazira sheki zitazigamiye ariko Tom yarananiranye ngo tubimenye ?imbaraga afite azikura he ?.
Undi nawe ati amahame y’umuryango wa RPF turayazi twese birashoboka ko hari abayobozi bafite imyitwarire nk’iyaba GAHIMA Gerard bashaka gutobera chairman wacu kuko baca umugani mukinyarwanda ngo « zitukwamo nkuru ».
Undi nawe ati twe twarumiwe , twaratatse ntihagira utwumva igisigaye turi gusenga Imana kugirango Umukuru w’Igihugu azamenye akarengane dukorerwa na Nyobozi ya ADEPR wenda yadutabara kuko tumuziho kutarengera abanyabyaha nkabo.
Ubutaha tuzabagezaho ibindi byaha aba bayobozi bakorera abakristo bitwaje Bibiriya kandi bibiriya ijambo ry’Imana yigisha abantu kuba inyamugayo n’urukundo.
Gatera Stanley
7,880 total views, 1 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
9 Comments
Ababbbaaaabaaaaaaa
Yesu abwira abigishwa be ati”
mugende mubwire Yohana ibyo mwabonye :
Impumyi zirahumuka,ibirema birahaguruka,ibipfamatwi birumva n,ibindi n,ibindi……..
umusingi namwe nimubwire ibyo bicamuke byataye umukumbi ngo:
Dove Hotel turayitashye
Radio Adepr iravuga
Turafasha Abacitse ku icumu
Iwawa urubyiruko rurigishwa
Turubaka insengero xijyanye nigihe
Kandi abakizwa bariyongera uko bukeye n’uko bwije.
Reka mbabwire,
ndi umukristo wa Nyarugenge ,
nasesenguye ibivugwa naba bantu basohotse muri Adepr
bituma nkurikirana imvugo zabo:
Atiko dore icyo ntahuye nonaha.
aba ba Modeste bashobora kuba baraguye mu byaha pee
kuko intambara zabo zo mu itangazamakuru zerekana ko nta bupastori bagira yewe,ntan’ubukristo bafite.
nanjye ndazibukiriye.
sinxongera kubatega amatwi barayobya.
Kabayiza ibyo uvuze ni ukuri banaye ibicamuke
haraho wabonye abantu bitiranya ibintu.
baravanga ibya ba Kayumba na Adepr?
uziko ntakintu kibaranga ko bigeze gukorera Imana?
ndumiwe!!!!!!!!!!!
NI IBICAMUKE KOKO
ndabona iyi nkuru irimo guteranya inzego no guharabika umuryango wacu FPR, bakitwaza ADEPR kuko ni uguhuza ibidahuye pepepepe,
abakristo bavugwa muri iyi nkuru niba ari ukuri kuki batavuga amazina yabo namafoto yabo? iyi nuguhimba, niyo ADEPR yagira ikibazo sicyo kujya mw’Itangazamakuru, ubusesenguzi bwanjye buteye gutya:
-Iyo urebye ibikorwa na Biro nyobozi ya ADEPR ntaho bitaniye n’ibyakorwaga na KAYUMBA NYAMWASA ndetse na GAHIMA Gerard, ubuse aba bgabo ko ari abanzi bigihugu na ADEPR ishyizwe muri ako gatebo biteye agahinda pe.
-Ubuyobozi bw’ADEPR busa nubwabamwe mubari muri FPR nabo bakoraga ibinyuranije n’amahame ya FPR aribo Gen.Kayumba Nyamwasa na Gerard Gahima. ibi nuguteranya inzego kuko aba bagabo bashobora guteranya FPR na ADEPR.
ariko ntasoni mufite zo kugereranya
abatagereranywa
Nta nduru ivugira ubusa uyu ni umugani w’abanyarwanda.No kuba hari umubare runaka uvuga akarengane ejo ejobundi,ntihagire ibikorwa kandi bariya banditse sibo barenganye gusa hari abamenyereye kurengana bacecetse kubera ko ntamuntu wigeze arenganya abantu ngo azagire iherezo ryiza.Tubihanze amaso ikindi turasenga kandi mû maso y’Imana dufite agaciro cyane !!
Sendeya warayobye cyane aho guca imanza ikwiye kwihana ba pst Modeste wikomye ubwo urahamya ko aribo babyanditse ntugace imanza.gutaha Dove gutanga ihene mukazita inka nibyo byiza mukora wowe wiyita umukristo wa nyarugenge wenda uteranira nyarugenge naho ubukristo ntabwo urenganwa. Abakosa n’adacyemura ikibazo naho ukuri kuzagaragara reka kwikozaisoni uca imanza.
amadini yinzaduka kandi niri ribarirwamo umpakanya ninde ari mu madini arenga 600 yose uzarebe uretse abafite amahame yabo yukwemera abayisiramu abagatolika abadiventiste abasenga ibigirwamana andi yose usanga ari business gusa kuko yose aturuka ku bahakanyi abaprotestant narumiwe nubu haracyavuka andi bazagenda babiyereka na bado