umu amakuru-  Agatsiko karwanya biro ya ADEPR kagereranije abayobozi b’Itorero n’abanzi b’igihugu | Umusingi

abanyiranyota  Agatsiko karwanya biro ya ADEPR kagereranije abayobozi b’Itorero n’abanzi b’igihugu

Please enter banners and links.

abanyiranyota

 

Kuri uyu wa 24 Mutarama 2017 Agatsiko karwanya nyobozi ya ADEPR kayobowe na Pasiteri Uwabimfura  Modeste na Pasiteri Mitsindo Gratien   kavuze ko imikorere yiyo nyobozi igereranywa n’abarwanya Leta barimo Gen.Kayumba Nyamwasa ,Gerrard Gahima ba nyiri Shyaka RNC.

Umwe muri ako gatsiko utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati « Iyo urebye  ibikorwa na  Biro nyobozi ya ADEPR  ntaho bitaniye n’ibyakorwaga na   KAYUMBA NYAMWASA ndetse na  GAHIMA Gerard bakiri abanyabubasha muri iki gihugu  aho  barenganyaga   abanyarwanda  bitwaje imyanya bari bafite ikomeye mu gihugu birasa n’igihe cyo kwa Habyarimana aho abakiga bari bafite imyanya mu buyobozi bw’ igihugu  aho barangwaga n’imvugo igira iti » uzi ico ndico ga mwa ».

 Iyo mvugo yatumaga abanyanduga n’abatutsi  batibona  nk’abanyarwanda icyo gihe ,Ubuyobozi bw’ADEPR busa nubwabamwe mubari muri FPR nabo bakoraga ibinyuranije n’amahame ya FPR aribo Gen.Kayumba Nyamwasa na Gerard Gahima baje kwirukanwa kubera imikorere nk’iyo ubu igereranywa n’iya nyobozi ya ADEP.

Uyu munsi,  nyobozi  ya ADEPR   ifite amakosa ugerageje kuyavugaho baramuhahamura ndestse akirukanwa  mu kazi ngero zorahari nyinshi nkuko abaduhaye iyi nkuru bo mu gatsiko karwanya nyobozi ya ADEPR babivuga.

Imisanzu   idashira  yakwa abakristo , ariko iteye inkeke n’iya  Gisozi  kuburyo abanyarwanda basengera muri iri torero bakorerwa ibidakwiriye abayobozi  , aho  usanga n’Uturere tw’iburasirazuba twatewe n’amapfa hanyuma Leta ikabatera  inkunga y’ibiribwa  ndetse n’imbuto zo guhinga nabo basabwa  iyimisanzu ,  dutara iyi nkuru  umwe mubakristo twavuganye utashatse ko amazina ye atangazwa  yatubwiye ko no kubona mituel bibagoye  ariko iyo misanzu bayitanga bagononwa. 

kuko utayitanze ntashobora  kubona servise  zitangwa n’iri torero, n’ibindi  ndetse bakayitanga  kugirango umupasitori wabo atirirukanwa ku mirimo ye ariko ibi byose bikorwa na nyobozi ya ADEPR iyobowe na Sibomana Jean,Tom  Rwagasana,Sebagabo Leonard,MUTUYEMARIYA Christine,Nkuranga Aimable bavuga ko batumwe na RPF ariyo mpamvu bagereranywa na Gen.Kayumba Nyamwasa na Gerard Gahima ibyo bakoraga batarahunga igihugu. Aho bagira bati « Twashyizweho n’intare  ntacyo muzadutwara  « ibyo yagiye abivuga mu nama zitandukanye. tumaze kumva aya magambo twashatse kumenya icyo  ADEPR ibivugaho duhamagara umuvugizi w’ADEPR Bishop Jean SIBOMANA ntibyakunda, maze tuvugana nushunzwe itangazamakuru muri ADEPR witwa  Pst.Viator avugako abayobozi batavuze ayo magambo, ati « ibyo ndumva  ari uguharabika abayobozi ba ADEPR kandi bafite ibikorwa byindashyikirwa bakoze bamaze kugeraho. »

Uyu tuvuga ,Tom  yavugiye munama  Igitarama ko «  inkoko bazitemye amajosi, « aho yashatse kuvuga ko abavuze bose amakosa yabo yabacecekesheje ntawuzongera kuvuga  cyane ko uvuze bahita bamuhimbira ibyaha  nko kuvuga ko arabanzi b’iguhugu,  aha twavuga nka Rev. Pastor Mutsindo Gratien na kayitare j.Batiste n’abandi  batandukanye hamwe n’abandi banditse  amabaruwa atandukanye bandikira  ikigo cy’imiyoborere mu Rwanda (RGB)  bakabahimbira ibyaha ko bari guhungabanya amatora ya 2017 y’umukuru w’Igihugu.

 Ikinyamakuru umusingi  kibajije Pst.Viator ibivugwa nuruhande rurwanya ADEPR ko bashinjwa gukorana numwanzi w’Igihugu yavuze ko aribinyoma bigamije kujijisha inzego z’Igihugu kugirango zitita kumakosa yabo.

Bamwe mubakristo bo muri ADEPR twaganiriye mbere yuko twandika iyi nkuru  batashatse ko amazina yabo atangazwa  kubw’impamvu  z’umutekano wabo, Umwe yagize ati ubanza koko  bariya bayobozi ba ADEPR bashyigikiwe na RPF none se Imbaraga bafite bazikurahe kandi babikora kumugaragagaro ntawe utabibona,  tumubajije ibyo aribyo yasubije muri aya magambo ati » nka Rwagasana Tom  wagiye utanga amasheke atazigamiye agahamagazwa na police ariko ntafungwe kandi naho yakwishyura ntago bikurwaho icyaha  yakoze cyane ko atanishyura  urumva adafite imbaraga zumurengera avana aho hantu ? .

Pst.Viator abajijwe kubya Cheque z’umuyobozi zitishyurwa asubizako ibyo ari ukwinjira mu buzima bw’umuntu ku giti cye, kandi ufitiwe ideni yitabaza inkiko zikamurenganura cyane ko mu Rwanda ubutabera bwimakajwe.

Umwe mu ba kristo utarashatse ko amazina ye atangazwa kugirango atazahura n’ibibazo bya Tom yavuze ko hari umudepite wigeze atanga sheki itazigamiye ariko yirinda kuvuga izina rye ariko yemeza ko amuzi neza  ati «  ko hari umudepite  wigeze atanga cheke itazigamiye akeguzwa  akavanwa kunshingano  yarafite  mu nteko ishingamategeko  y’Urwanda,  Tom  Rwagasana we ko atabikorerwa ayo mategeko yareba uwo mudepite ntagere  mw’idini ngo na Tom akurikiranwe ?,hari n’abandi benshi tugenda twumva bafungwa bazira sheki zitazigamiye ariko Tom yarananiranye ngo tubimenye ?imbaraga afite azikura he ?.

Undi nawe ati amahame y’umuryango wa RPF   turayazi twese birashoboka ko hari abayobozi bafite imyitwarire nk’iyaba GAHIMA Gerard  bashaka gutobera  chairman  wacu  kuko baca umugani mukinyarwanda ngo  «   zitukwamo nkuru ».

Undi nawe ati  twe twarumiwe , twaratatse ntihagira utwumva  igisigaye turi gusenga Imana kugirango   Umukuru w’Igihugu  azamenye akarengane  dukorerwa na Nyobozi ya ADEPR wenda yadutabara kuko tumuziho kutarengera abanyabyaha nkabo.

Ubutaha  tuzabagezaho ibindi byaha aba bayobozi bakorera abakristo bitwaje Bibiriya kandi bibiriya ijambo ry’Imana yigisha  abantu kuba inyamugayo  n’urukundo.

Gatera Stanley

7,874 total views, 1 views today

About author

Related Articles

9 Comments

  1. kabayiza January 25, 2017 at 1:47 pm

    Ababbbaaaabaaaaaaa
    Yesu abwira abigishwa be ati”
    mugende mubwire Yohana ibyo mwabonye :
    Impumyi zirahumuka,ibirema birahaguruka,ibipfamatwi birumva n,ibindi n,ibindi……..

    umusingi namwe nimubwire ibyo bicamuke byataye umukumbi ngo:
    Dove Hotel turayitashye
    Radio Adepr iravuga
    Turafasha Abacitse ku icumu
    Iwawa urubyiruko rurigishwa
    Turubaka insengero xijyanye nigihe

    Kandi abakizwa bariyongera uko bukeye n’uko bwije.

  2. Emmanuel January 25, 2017 at 2:09 pm

    Reka mbabwire,
    ndi umukristo wa Nyarugenge ,
    nasesenguye ibivugwa naba bantu basohotse muri Adepr
    bituma nkurikirana imvugo zabo:
    Atiko dore icyo ntahuye nonaha.

    aba ba Modeste bashobora kuba baraguye mu byaha pee
    kuko intambara zabo zo mu itangazamakuru zerekana ko nta bupastori bagira yewe,ntan’ubukristo bafite.
    nanjye ndazibukiriye.
    sinxongera kubatega amatwi barayobya.

  3. Sendegeya January 25, 2017 at 4:04 pm

    Kabayiza ibyo uvuze ni ukuri banaye ibicamuke
    haraho wabonye abantu bitiranya ibintu.
    baravanga ibya ba Kayumba na Adepr?
    uziko ntakintu kibaranga ko bigeze gukorera Imana?
    ndumiwe!!!!!!!!!!!
    NI IBICAMUKE KOKO

  4. Mukristo January 25, 2017 at 5:23 pm

    ndabona iyi nkuru irimo guteranya inzego no guharabika umuryango wacu FPR, bakitwaza ADEPR kuko ni uguhuza ibidahuye pepepepe,

  5. Nzabandora January 25, 2017 at 5:35 pm

    abakristo bavugwa muri iyi nkuru niba ari ukuri kuki batavuga amazina yabo namafoto yabo? iyi nuguhimba, niyo ADEPR yagira ikibazo sicyo kujya mw’Itangazamakuru, ubusesenguzi bwanjye buteye gutya:
    -Iyo urebye ibikorwa na Biro nyobozi ya ADEPR ntaho bitaniye n’ibyakorwaga na KAYUMBA NYAMWASA ndetse na GAHIMA Gerard, ubuse aba bgabo ko ari abanzi bigihugu na ADEPR ishyizwe muri ako gatebo biteye agahinda pe.
    -Ubuyobozi bw’ADEPR busa nubwabamwe mubari muri FPR nabo bakoraga ibinyuranije n’amahame ya FPR aribo Gen.Kayumba Nyamwasa na Gerard Gahima. ibi nuguteranya inzego kuko aba bagabo bashobora guteranya FPR na ADEPR.

  6. manzi January 25, 2017 at 9:25 pm

    ariko ntasoni mufite zo kugereranya
    abatagereranywa

  7. Mutamba January 27, 2017 at 7:20 am

    Nta nduru ivugira ubusa uyu ni umugani w’abanyarwanda.No kuba hari umubare runaka uvuga akarengane ejo ejobundi,ntihagire ibikorwa kandi bariya banditse sibo barenganye gusa hari abamenyereye kurengana bacecetse kubera ko ntamuntu wigeze arenganya abantu ngo azagire iherezo ryiza.Tubihanze amaso ikindi turasenga kandi mû maso y’Imana dufite agaciro cyane !!

  8. mahoro January 28, 2017 at 12:38 pm

    Sendeya warayobye cyane aho guca imanza ikwiye kwihana ba pst Modeste wikomye ubwo urahamya ko aribo babyanditse ntugace imanza.gutaha Dove gutanga ihene mukazita inka nibyo byiza mukora wowe wiyita umukristo wa nyarugenge wenda uteranira nyarugenge naho ubukristo ntabwo urenganwa. Abakosa n’adacyemura ikibazo naho ukuri kuzagaragara reka kwikozaisoni uca imanza.

  9. soso February 1, 2017 at 3:26 am

    amadini yinzaduka kandi niri ribarirwamo umpakanya ninde ari mu madini arenga 600 yose uzarebe uretse abafite amahame yabo yukwemera abayisiramu abagatolika abadiventiste abasenga ibigirwamana andi yose usanga ari business gusa kuko yose aturuka ku bahakanyi abaprotestant narumiwe nubu haracyavuka andi bazagenda babiyereka na bado

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.