umu amakuru-  Nyuma yo kunyura kuri TV mu kiganiro cyabashaka abakunzi nahamagawe n’abakobwa barenga 1000- Sennyonga | Umusingi

faces1-703x422  Nyuma yo kunyura kuri TV mu kiganiro cyabashaka abakunzi nahamagawe n’abakobwa barenga 1000- Sennyonga

Please enter banners and links.

faces1-703x422

 

Umusore witwa Sennyonga avuga ko ashimira Imana byimaze nyuma yo kumuha undi mugore kandi bafite ubumuga bumwe.

Sennyonga avuga ko bwa mbere yanyuze kuri Bukedde TV mu kiganiro cy’abashaka abakunzi akimara kunyuraho yakundanye n’umukobwa mwiza bamarana imyaka 3 gusa baratandukana kubera ko uwo mukobwa atashakaga kumubyarira.

Sennyonga agira ati “uwo mukobwa twakundanye bwa mbere yahoraga yiteza inshinge zituma adasama bituma tutabyumva kimwe kuko njye nashakaga umwana nyuma y’imyaka 3 turatandukana niko gusubira kuri Bukedde TV nibonera uwo duhuje kandi dukundana”.

Sennyonga akaba ari umuhanzi waririmbye indirimbo yitwa Ekimuli kya Meeya mu itsinda ryitwa  Trust Production.

Umukobwa ubu yabonye yemeza ko bakundana kimwe kubera ko bahuje ubumuga yitwa Amina Namusose  akaba afite imyaka 18.

Sennyonga avuga ko nyuma yo kuva kuri Televiziyo yahamagawe n’abakobwa benshi barenga igihumbi ariko yumva muri abo bose Amina ariwe ufite ijwi ryiza ndetse avuga neza amusaba ko bahura.

Umunsi bahura baraganiriye bava aho buri umwe yakunze undi by’amahirwe buri umwe afite ubumuga nk’ubwamugenzi we ikintu bavuga ko cyabashimishije kubera ko umwe adatinya undi kubera ubumuga afite.

Amina agira ati “mu byukuri nahoraga nshaka umugabo naramubuze ariko Imana yampaye uwo  nishimye kandi ndamukunda cyane ndetse tukaba twaravuye iwacu naho baramwishimiye baramukunda ubu turimo gupanga gusubirayo ajye kunsaba byemewe n’amategeko ariko ubu tukaba tubana neza ntakibazo dufitanye”.

Sennyonga akaba avuga ko mbere y’ibindi byose babanje kujya kwipimisha agakoko gatera Sida basanga bombi ari bazima maze urukunda barutangirira aho ku buryo bavuga ko urukundo rwabo arirwo rwa mbere.

Amina iwabo akaba ari ahitwa Kamuli muri Busoga naho Sennyonga we akaba atuye ahitwa Matuga.

Muhungu John Kampala

3,676 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.