Champions League muri 1/8: Uko amakipe yatomboranye ,Messi azahangana na Neymar
— December 14, 2020
Please enter banners and links.

Kuri uyu munsi habaye Tombola y’uburyo amakipe azahura muri 1/8 cya UEFA Champions League isize FC Barcelone ikinamo Lionel Messi izahura na Paris Saint-Germain irimo abakinnyi nka Neymar na Kylian Mbappé.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Ukuboza 2020 saa saba z’amanywa nibwo habaye iyi tombola ku cyicaro cy’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru i Burayi (UEFA) kiri i Nyon mu Busuwisi.
Muri iki cyiciro, ikipe zabaye iza imbere zitomborana n’izabaye iza kabiri mu gihe amakipe yo mu gihugu kimwe cyangwa yari mu itsinda rimwe adashobora guhura.
FC Barcelone yabaye iya kabiri mu itsinda G, yatomboye kuzahura na PSG yayoboye itsinda H, aho uzaba ari umukino witezwe na benshi nyuma y’uko Neymar ukinira iyi kipe yo mu Bufaransa, yavuye muri Espagne mu 2017.


Hari amakuru amaze iminsi avugwa ko Neymar yasabye PSG kugura Lionel Messi wagaragaje ko ashaka kuva muri FC Barcelone mu gihe iyi kipe yo muri Espagne na yo yifuza kugarura uyu mukinnyi ukomoka muri Brésil.
Cristiano Ronaldo ukinira Juventus, azasubira iwabo muri Portugal ahura na FC Porto mu gihe Bayern Munich yatwaye irushanwa mu mwaka ushize, izahura na Lazio Roma yo mu Butaliyani.
Imikino ibanza ya 1/8 izaba hagati ya tariki ya 16 n’iya17 Gashyantare mu gihe iyo kwishyura izaba tariki ya 9 n’iya 10 Werurwe 2021.
Uko tombora yarangiye
- Borussia Monchengladbach vs Manchester City FC
- Lazio Roma vs FC Bayern Munich
- Atlético Madrid vs Chelsea FC
- RB Leipzig vs Liverpool FC
- FC Porto vs Juventus
- FC Barcelone vs Paris Saint-Germain
- Seville FC vs Borussia Dortmund
- Atalanta BC vs Real Madrid
3,563 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Ikipe ya Newcastle Utd mu batoza 4 ishaka Gerrard ashobora guhabwa amahirwe yo kuyitoza kurusha Konte
Real Madrid itomboye Liverpool umukino ushobora kubamo kwihorera naho Bayern itombora PSG ,Menya uko izindi zatomboranye
Amashuri 400 azaberamo imikino izahuza abafite ubumuga bwo mu mutwe n’abataramugaye hamaze kuboneka 30
Gerrard Houllier watoje Liverpool n’u Bufaransa yitabye Imana ku myaka 73
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Kuki Umuhungu wa Gen Fred Rwigema atatashye ubukwe bwa mushiki we Teta?
Leave a reply