Champions League muri 1/8: Uko amakipe yatomboranye ,Messi azahangana na Neymar
— December 14, 2020
Please enter banners and links.

Kuri uyu munsi habaye Tombola y’uburyo amakipe azahura muri 1/8 cya UEFA Champions League isize FC Barcelone ikinamo Lionel Messi izahura na Paris Saint-Germain irimo abakinnyi nka Neymar na Kylian Mbappé.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Ukuboza 2020 saa saba z’amanywa nibwo habaye iyi tombola ku cyicaro cy’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru i Burayi (UEFA) kiri i Nyon mu Busuwisi.
Muri iki cyiciro, ikipe zabaye iza imbere zitomborana n’izabaye iza kabiri mu gihe amakipe yo mu gihugu kimwe cyangwa yari mu itsinda rimwe adashobora guhura.
FC Barcelone yabaye iya kabiri mu itsinda G, yatomboye kuzahura na PSG yayoboye itsinda H, aho uzaba ari umukino witezwe na benshi nyuma y’uko Neymar ukinira iyi kipe yo mu Bufaransa, yavuye muri Espagne mu 2017.


Hari amakuru amaze iminsi avugwa ko Neymar yasabye PSG kugura Lionel Messi wagaragaje ko ashaka kuva muri FC Barcelone mu gihe iyi kipe yo muri Espagne na yo yifuza kugarura uyu mukinnyi ukomoka muri Brésil.
Cristiano Ronaldo ukinira Juventus, azasubira iwabo muri Portugal ahura na FC Porto mu gihe Bayern Munich yatwaye irushanwa mu mwaka ushize, izahura na Lazio Roma yo mu Butaliyani.
Imikino ibanza ya 1/8 izaba hagati ya tariki ya 16 n’iya17 Gashyantare mu gihe iyo kwishyura izaba tariki ya 9 n’iya 10 Werurwe 2021.
Uko tombora yarangiye
- Borussia Monchengladbach vs Manchester City FC
- Lazio Roma vs FC Bayern Munich
- Atlético Madrid vs Chelsea FC
- RB Leipzig vs Liverpool FC
- FC Porto vs Juventus
- FC Barcelone vs Paris Saint-Germain
- Seville FC vs Borussia Dortmund
- Atalanta BC vs Real Madrid
3,239 total views, 1 views today

Umuriro watse muri Ugandan Banyarwanda icyo bapfa kirakomeye,Baragurishijwe ntibabimenya ariko barerekeza he?
Gen Kayumba Nyamwasa yarakaye cyane nyuma yo kumva Perezida Kagame avuga uko abahungu be yabinjije mu giusirikare(Vedio)
Impamvu Gen Nyamvumba yambwiye umunyamakuru Rutareka ko ari umwanzi w’Igihugu kurusha Gen Kayumba Nyamwasa (Vedio)
Pastor Kibonge yiyahuye yitwitse kubera umugore,Sandra Teta n’umugabo we bongeye ,Umunyamakuru Kamanzi yatorokeye Uganda(Video)
Joseph Kabila yakatiwe kwicwa ibyo azira byose twabimenye n’uburyo agiye gufatwa(Video)
Ikipe ya Newcastle Utd mu batoza 4 ishaka Gerrard ashobora guhabwa amahirwe yo kuyitoza kurusha Konte
Real Madrid itomboye Liverpool umukino ushobora kubamo kwihorera naho Bayern itombora PSG ,Menya uko izindi zatomboranye
Amashuri 400 azaberamo imikino izahuza abafite ubumuga bwo mu mutwe n’abataramugaye hamaze kuboneka 30
Gerrard Houllier watoje Liverpool n’u Bufaransa yitabye Imana ku myaka 73
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umukobwa witwa Pia Pound umaze iminsi yaratwaye Eddy Kenzo umutima, abandi basore baramurwanira ariko aruta Rema ubwiza?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply