Mbigenze nte?Ese ababyeyi baracyagira uruhare mu gushyingira abana babo?ingeso zimwe na zimwe zisenya ingo baziganiraho?Akadobo k’umwanda munsi yigitanda no kurya cyane byabaye ikibazo.
— September 2, 2019
Please enter banners and links.

Umwanda ,kubuzanya amahoro no kudashimishanya mu buriri nibyo bitatu bivugwa bituma umugabo afata icyemezo cyo gusiga umugore cyangwa umugore agasiga umugabo ariko abagore akenshi bo gufuha nibyo bibasenyera.
Umwe mu bagabo baganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi utarashatse ko amazina ye atangazwa yatubwiye ibibazo yagiranye n’umugore we wa mbere aramureka ashaka undi mukobwa ariko nawe ubu bafitanye ikibazo.
Uyu mugabo twise Martin yavuze ko yajyaga ava ku kazi yagera mu rugo rwe agasanga umwanda mu cyumba cye aho avuga ko umugore we yajyaga yituma mu ndobo n’injoro aho kuzinduka akora isuku akakiriza munsi y’icyumba kugeza n’injoro kandi umugabo yabaza impamvu aba atakoze isuku umugore akaba ariwe urakara cyane.
Ikindi Martin ashinja umugore we ni uko atamushimishaga mu buriri ,baba batangiye kubikora umugore agatangira kuvuga ko arushye cyangwa akicecekera undi akamera nk’uryamanye n’umuntu wapfuye.
Ikindi uyu Martin avuga ni uko umugore we arya cyane bikamubangamira kandi iyo ukundana n’umuntu uba ugomba kumubwiza ukuri ikikubangamiye akagikosora ariko we uko yageragezaga kubwira umugore we ahubwo umugore niwe warakaraga cyane bituma umugabo amureka ajya kwishakira undi umuha umunezero ku ruhande.
Martin avuga ko n’uwo yagiye yishimiye ko agiye kumuvura stress avuga ko nawe afite ingeso zituma batazabana kandi yumvaga ariwe muti w’ibibazo bye.
Martin agira ati “Byatumye ntekereza niba Ababyeyi bagira uruhare mu gushyingira abana babo?kuko abakobwa baraganirizwa uko urugo rwubakwa n’ubwo hari abana babakobwa baba baraturutse mu cyaro badashaka kwikoza ababyeyi babo bagaherukana baza mu mugi bakazongera bababwira ngo dufite ubukwe ,icyo gihe ababyeyi ntiwabarenganya kuko nabo ntakindi bakora.
Bamwe mu bakobwa cyane cyane muri Africa usanga hari abakobwa bize bararangiza ariko badashaka gukora n’ubwo hari n’abandi baba batararangije kwiga ariko yabona abahungu bamutereta ndetse bakamusohokana bakamugurira ibyo kurya no kunywa bakumva ko ari ubwo buzima ndetse bakanamukodeshereza inzu yo kubamo nziza.
Kumenyera ubwo buzima ntago warongorwa n’umugabo udafite ibyo ushaka ngo mushobokane kandi bene uwo mukobwa ntago aba ashatse umugabo kuko bakundanye ahubwo ni uko umugabo hari ibyo afite umukobwa ashaka.
Umuhanzi Eddy Kenzo ubwo yari mu kiganiro n’umunyamakuru amubaza ku bijyanye ni urukundo amubaza niba umukobwa akwiye gusaba tike (ticket)imuzana aje guhura n’umuhungu bakundana ndetse n’imusubizayo yavuze ko biterwa n’uburyo bakundana ati “Hari abagabo bagura urukundo ariko njye ntago ari uko nteye ariko rimwe mubajije niba yariye akambwira ko atariye akambwira impamvu ko uwo munsi yaburiwe nakora uko nshoboye nkamuha amafaranga akarya kimwe nawe asanze ntafite icyo kurya yangurira singombwa ko abagabo aribo bagurira abagore gusa cyangwa abahungu bagurira abakobwa mu rukundo nyarwo habamo kwizerana kuko icyo kizere nicyo mushingiraho mushakana ariko umuntu guhora agusaba uwo ntago yaba umugore mwafatanya kubaka ubuzima”.
Eddy Kenzo akomeza avuga ati ibaze umuntu aragusaba kumugurira Telephone ihenze ,ejo ati ndashaka Laptop ndashaka ikarita yo guhamagara ,Mama yarwaraye ndashaka amafaranga yo kumuvuza ,musaza wange bamwirukanye ku ishuri mbese ukagirango niwowe ushinzwe ibibazo by’umuryango we wose kandi aho yagashatse akazi ngo akore agahitamo kwirirwa yicaye agutezeho buri kimwe.
Martin yavuze ko itangazamakuru kuki ritigisha abantu (Society)ibintu nk’ibyo ,hakagira impuguke mu bijyanye n’urukundo cyangwa nokubaka urugo rwiza bakajya kuri Televiziyo no mu binyamakuru bitandukanye bakagisha abantu ati “Mu bindi bihugu birakorwa hakaba na za conference abantu bakaza kwiga ariko mu Rwanda ntaho ndabibona”.
Shangazi
4,787 total views, 3 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Ese abagabo barabuze koko?Ese abantu babanye bakazakora ubukwe nyuma hari icyo bitwaye mu muco wa Kinyarwanda?
Umugabo iyo yirukanye umukozi wo mu rugo umugore akanga ko agenda bivuze iki?
Gushaka umugabo watandukanye n’umugore cyangwa umugore watandukanye n’umugabo hari icyo bitwaye ku bakobwa n’abahungu batarashakaho?
Uri umugore ukazana murumuna wawe mu rugo rwawe bikarangira umugabo wawe amuteye inda warakarira nde ?
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Leave a reply