Sudan: Omar al-Bashir yagejejwe muri gereza hategerejwe umunyamahirwe abaturage baha ubutegetsi
— April 17, 2019
Please enter banners and links.

Amakuru aturuka mu gihugu cya Sudan ni uko uwahoze ari Perezida Omar Al Bashir uherutse guhirikwa ku butegetsi n’igisirikare akabanza gufungirwa mu nzu icungiwe umutekano, yajyanywe muri gereza yo mu murwa mukuru Khartoum.
Umwe mu ba hafi mu muryango we yabwiye itangazamakuru ko Bashir “yajyanywe muri gereza ya Kober i Khartoum mu ijoro ryashize” nkuko The Daily Monitor ikinyamakuru cyo muri Uganda yabitangaje.
Imyaka 30 y’ubutegetsi bwa Bashir yashyizweho iherezo n’igisirikare kuwa 11 Mata 2019 nyuma y’imyigaragambyo y’abaturage yari imaze amezi ane ,ubu hakaba gategerejwe umunyamahirwe abaturage baribuhitemo guha ubutegitsi kuko bashaka ko buva ku gisirikare ubutegetsi bukaba ubwabaturage.
Icyakora ihirikwa rya Bashir ntiryanyuze abigaragambya kuko bakiri mu mihanda basaba ko inama nkuru y’igisirikare yahiritse Bashir ikaba iyoboye inzibacyuho, nayo yavaho hakajyaho ubutegetsi bwa gisivile.
Bashir w’imyaka 75 yashyiriweho impapuro zo gutabwa muri yombi n’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga (ICC) ngo akurikiranweho ibyaha bya Jenoside byakorewe mu ntara ya Darfur guhera mu 2003.
Akanama ka gisirikare kafashe ubutegetsi kuwa Gatanu w’icyumweru gishize katangaje ko katazatanga Bashir ngo aburanishwe n’amahanga. Icyakora kuwa Mbere Gen Sheikh Jalaluddin, umwe mu bagize akanama kayoboye igihugu, yavuze ko icyemezo kizafatwa na Guverinoma ya gisivile nimara kujyaho.
Ku wa Kabiri w’iki cyumweru Leta ya Uganda yari yatangaje ko yiteguye guha ubuhungiro Bashir naramuka abusabye.
Biravugwa ko Bashir ashobora koherezwa kuburanira hanze haramutse hagiyeho ubutegetsi bw’Abasivile kuko ikigaragara ari uko bari bamurambiwe nta rukundo bamufitiye .
3,870 total views, 3 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Leave a reply