umu amakuru- Queen Cha yasohoye indirimbo yise “I Promise”iri muzanyuma zuzuza Alubumu ye –VIDEO | Umusingi

Queen Cha yasohoye indirimbo yise “I Promise”iri muzanyuma zuzuza Alubumu ye –VIDEO

Please enter banners and links.

Umuhanzi Queen Cha umwe mu bahanzikazi bakomeye mu Rwanda uherutse kwegukana igihembo cy’umuhanzikazi ukunzwe mu Rwanda muri SALAX Awards 2019, yasohoye indirimbo yakoranye na Social Mula yitwa “I Promise” yanasohokanye n’amashusho yayo.

Aganira n’Ikinyamakuru Umusingi Kuwa 19 Mata 2019 twashatse kumenya umubare w’indirimbo amaze gusohora maze ati « Iri mu zanyuma zuzuza Album yanjye iri hafi kurangira ».

‘I Promise’ indirimbo nshya ya Queen Ca na Social Mula, ni indirimbo yumvikanamo amagambo y’urukundo hagati y’umukobwa n’umuhungu baba baganira bafite umugambi wo kubana nk’uko binagaragara mu mashusho aho Social Mula agaragara asezerana na Queen Cha kubana akaramata (n’ubwo ari ibyo mu mashusho y’indirimbo).

Twamubajije impamvu yahisemo kwita izina indirimbo ye I promise mu mazina menshi ahari avuga ko ari indirimbo y’urukundo (love story)

Queen Cha na Social Mula

Iyi ndirimbo nshya ya Queen Cha mu buryo bw’amajwi yakozwe na BOB Prod mu gihe amashusho yayo yafashwe na AB Godwin ukora amashusho y’indirimbo muri The Mane.

Iyi ndirimbo igiye hanze ikurikira indirimbo ‘Mumparire’ Queen Cha yaherukaga gushyira hanze mu minsi ishize. Iyi ndirimbo ariko ku rundi ruhande ikurikiye ‘Stamina’ Social Mula yaherukaga gukorana na Dj Miller.Bombi n’abahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda kandi bafite indirimbo zikunzwe cyane.

Noella

 

 

5,537 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.