umu amakuru- Barbie umugore wa Bobi Wine yavuze umuhanzi akunda uzasimbura umugabo we | Umusingi

Barbie umugore wa Bobi Wine yavuze umuhanzi akunda uzasimbura umugabo we

Please enter banners and links.

Umugore wa Depite Bobi Wine uzwi nka Barbie Itungo abantu bemera cyane yavuze umuhanzi abona uzasimbura umugabo we mu buhanzi bitewe n’ubuhanga yumva mu ndirimbo ze .

Bimwe mu binyamakuru byo muri Uganda byanditse bivuga ko uyu mugore Barbie yanditse kuri Instagram ye ashima cyane umuhanzi ukizamuka w’umuhanga cyane witwa John Blaq.

John Blac

Barbie Itungo umugore wa Bobi Wine

Barbie yagize ati “Maze iminsi aho nkorera ku kazi ,iyo mbonye akanya nkumva indirimbo ze nkanazireba amashusho yazo nkumva nshaka gukomeza kumva indirimbo ze uburyo zicuranzwemo kandi ngirango nkunda ukuntu akurikiranya amagambo mu ndirimbo ze mu ijwi riremereye cyane”.

Barbie akomeza avuga ko kuri youtube ye akaba yarakoze like ku ndirimbo za John Blaq kubera ko atandukanye n’abandi bahanzi (Unique)ati n’igitekerezo cyanjye .

1,323 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.