Lt. Irakoze Dieudonné watorotse igisirikare cy’u Burundi ‘yagaragaye’ i Kigali
— April 5, 2019
Please enter banners and links.

Irakoze Dieudonné wari ufite ipeti rya Liyetona mu gisirikare cy’u Burundi yatorotse, ngo yagaragaye i Kigali mu gihe afite n’ibindi byaha ashinjwa birimo n’ubutekamutwe.
Amakuru agera kuri SOS Medias/ Burundi avuga ko Liyetona Irakoze yagaragaye mu mujyi wa Kigali ari kumwe n’inshuti ze z’Abarundi, bari mu kabari k’i Remera, aho bafatiraga icyo kunywa banareba umukino w’ikipe y’u Burundi na Gabon wabaye ku wa 23 Werurwe 2019.
Uwahaye amakuru iki kinyamakuru, yagize ati “Yavuze ko agiye mu butumwa hanze y’igihugu, benshi mu nshuti ze batanga ubuhamya bavuga ko bamubonye mu kabari (Bar) i Kigali, ari kumwe n’abandi Barundi”.
Mu gihe bamwe mu muryango we ngo batari bazi aho aherereye, igisirikare cy’u Burundi gitangaza ko yagitorotse (Deserter), ngo akaba anashinjwa ibyaha bitandukanye birimo n’ubutekamutwe yagiriye abasirikare bafite amapeti akomeye mu gisirikare cy’u Burundi.
Bamwe mu nshuti ze bavuga ko ashinjwa kwiba ibihumbi 100 by’amadolari ya Amerika, yahabwaga n’abasirikare bakomeye abizeza ko agiye gushakira abana babo abaterankunga bo kubarihirira amashuri mu Bushinwa, ku ruhande rw’umuryango we ngo bakabihakana bavuga ko ari ukumubeshyera.
Uyu musirikare ukiri muto mu myaka, ngo anashinjwa kuba inyuma y’ishimutwa rya bagenzi be, ryagiye rikorwa n’urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza SNR (Service National de Renseignement).
Uyu musore kandi ngo ashinjwa kuba inyuma y’urupfu rwa Lt. Hermes Nduwingoma washimutiwe mu gace ka Kinanira III, mu Mujyi wa Bujumbura n’abantu bacyekwagaho kuba abakozi ba SNR. Nyuma y’iminsi ibiri ngo umurambo we wabonwe aho yiciwe, ari nabwo hagabwaga igitero ku bigo bya gisirikare ku wa 11 na 12 Ukuboza 2015.
Ubwo Bwiza.com yifuzaga kumenya niba Lt. Irakoze Dieudonné yaba ari mu Rwanda nk’impunzi, mu kiganiro yagiranye n’umwe mu bakozi muri Minisiteri ifite impunzi mu nshingano, yagize ati “Umuntu twebwe tureba ni uri mu Rwanda akaba anafite ibyangombwa by’ubuhunzi naho uwundi winjiye mu bundi buryo bibazwa Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Abinjira n’Abasohoka kuko wasanga adafite icyangombwa cy’ubuhunzi”.
Ku murongo wa Telefoni, Bwiza.com yavuganye n’umukozi ushinzwe ibibazo muri rusange mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe abinjira n’abasohoka, abajijwe niba Irakoze bamuzi nk’umunyamahanga uri mu gihugu, yasubije agira ati “Abantu tuba twarakiriye ni benshi cyane, ntabwo twabimenya pe”.
Source:Bwiza.com
6,545 total views, 5 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Umuherwe Rwabukamba yapfuye mu buryo buteye ubwoba
Leave a reply