umu amakuru-    Mu myaka 20 maranye n’umugore wanjye abana 5 twabyaranye bose nta n’umwe wanjye urimo | Umusingi

kuwe1-703x422 (1)    Mu myaka 20 maranye n’umugore wanjye abana 5 twabyaranye bose nta n’umwe wanjye urimo

Please enter banners and links.

kuwe1-703x422 (1)

 

 

Umugore wanjye yahoraga ampatira kujya gukorera Ssenyondo ku kirwa ibirometero 200 kuva aho urugo rwacu rwari ruri nkagiranga n’ukunyifuriza ibyiza ariko yari afite ibanga ku muti.

Nari ndaho ngiye kumva numva abantu bambwira ngo umugore wanjye Jovan Nabukeera yinjiza abagabo mu nzu iyo nagiye ku kazi.Ibi nabanje kubyima amatwi ariko amarira akanyisuka ku mutima kuko amarira y’umugabo ntiwapfa kuyabona .

Ssemaka Louis Kaweesi w’imyaka  59 aganira amarira amubunga mu maso n’agahinda kenshi  uko amaranye n’umugore we Nabukeera imyaka 20 ,mu bana 5 bose yari azi ko aria be ariko agasanga nta n’umwe we urimo.

Umugore wanjye twashyingiranywe mu mwaka wi 1997 ariko dutinda kubona urubyaro ariko mu mwaka wa 2002 nibwo twabyaye umwana wa mbere witwa Sam Kutesa icyo gihe buri kimwe cyagendaga neza  ,dukurikizaho Gideon Miwanda muri  2004 ,muri 2006 tubyara Celina Nakyanzi ,tubanza guhagarika kubyara igihe gito.

kuta4-650x570

Muri 2012 twabyaye Siliva Ssande noneho uwanyuma tumubyara muri 2014 mwita Naluwugge nyina araryanga amwita Sheilah Nabaweesi ngo kuko atari kundaga .Tugishakana abantu  bajyaga bambwira bati umugeni ko agenda cyane uzamushobora?nkaceceka naho tuboneye umwana wa mbere ibigambo bisa nibishira .Tubyaye umwana wa 2 noneho abantu benshi batangira kumbwira umugore wawe arakabije ,noneho abanyuma ho numva birandenze .

Icyatumye njyana abana kubapimisha amaraso kugirango menye niba koko ari abana banjye cyangwa atari abanjye nkuko abantu babimbwiraga nahuye n’umugore arambwira ati ubwire umugore wawe arekeraho kujya ahamgara umugabo wanjye amusaba ubufasha bw’umwana nkaho ariwe mugabo we.

Kaweesi akomeza atangariza Ikinyamakuru Bukedde dukesha iyi nkuru ko yamaze kumva ayo magambo umugore yamubwiye agenda yumva ababaye mu mutima atangira kwibaza ngo n’ubuhe bufasha umugore we asaba uwo  mugabo wundi?bw’iki se ?uwehe mwana se?byose amaze kubitekerezaho afata icyemezo ati burya ahari umwotsi haba hari umuriro ,n’amagambo yari amaze iminsi yumva ahitamo kujyana abana bose kubapimisha amaraso ngo barebe ko harimo utari uwe.

kuta2-650x571

Kawesi yerekana icyangombwa cyo kwamuganga cyerekana ko abana atari abe

Nageze mu rugo natangiye kubaza umugore kane na gatanu ariko nkuko muzi akarimi k’abagore yatangiye kuncubya ndatuza ahubwo atangira kumbwira kwirinda amagambo y’abantu .

Naracecetse mbiha igihe ariko hashize iminsi noneho numva abantu bambwira ngo umwana wacu wa 3 si uwanjye bambwira ko se ari umunyonzi ,naragiye mbibaza umugore ambwira nabi antuka ,ambwira ngo ndekeraho kujya muzanaho urugambo .

Kuri ubu noneho nanjye nakomeje kumuhata igitutu kuko nabona isoni yazihinduye umujinya ariko ndamubwira nti ibi birarangira ari uko aba bana babapimye amaraso menye ukuri.

Abana 2  baheruka mu mutima nari natangiye kubibona ko atari abanjye kuko burya umutima iyo wanze ikintu haba hari impamvu .

Umugore yabonye ko ngiye kumutahura atangira gushakisha uburyo yanyibaho amasezerano y’ubutaka bw’ikibanza cyanjye aziko abana banjye bakuru bashobora kuzagitwara.

Umugore yagezaho  abana uwo mugambi wo kunyiba icyangombwa cy’ubutaka bidashobotse atangira kunyinginga ngo tugihinduze tucyandikishe ku mazina y’abana be.Iby’ubutaka birangiye nahise njya mu rukiko gusaba ko banyemerera gutwara abana kubapimisha nkamenya ukuri nkareka kujya nkekeranya ko harimo abana batari abanjye undi mutima umbwira ko wenda ari amagambo y’abantu bityo urukiko ruranyemerera.

Umugore amaze kumenya ko urukiko rwanyemereye kujyana abana kubapimisha yahise  abwira urukiko ko 2 banyuma atari abe abandi 3 aribo be ,avugako impamvu yabicecetse atashaka kuvangura abana kugirango batazakura bazi ko batavukana.

Umugabo yanze kubyemera afata umwanzuro wo kujyana abana bose kubapimisha asanga uko ari 5 bose nta n’umwe we urimo.

Umugore yavuze ko yabikoze kuko yari aziko umugabo we atabona amafaranga yo kujyana abana bose kubapimisha amaraso ariko umugabo nawe yamwigiye ubwenge ati tugabane isambu ,umugore aremera atwara isambu irimo inzu .

Umugabo iye yahise ayigurisha Miliyoni imwe n’igice  kugirango abone amafaranga yo kujyana abana kabapimisha ,umugore abimenye nawe agurisha inzu Miliyoni 25 avuga ko agiye kugura ahandi.

UMUGORE ANYIRUKANA MU RUGO RWANJYE

Tuzayikomeza ubutaha

Byashyizwe mu Kinyarwanda na Muhungu John

2,934 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.