umu amakuru- Umuraperi Jay Polly aho bukera aratabwa muri yombi hejuru y’ubuhemu bukomeye yakoreye abaturage | Umusingi

Umuraperi Jay Polly aho bukera aratabwa muri yombi hejuru y’ubuhemu bukomeye yakoreye abaturage

Please enter banners and links.

Umuhanzi wamamaye hano mu  Rwanda Tuyishime Joshua uzwi cyane nka Jay Polly,ni umwe mu baraperi bakunzwe n’urubyiruko rw’u Rwanda,uyu uhanzi usanzwe ubarizwa mu itsinda rya Tuff Gang akomeje kuvugwaho amanyanga atari meza mu muziki we no mu bitaramo bitandukanye agenda yitabira.

Jay Polly wigaruruye imitima ya benshi aho nawe ari mu bahanzi bafite igikombe cya Primus Guma Guma Super Star,uyu muhanzi yagiye avugwaho imico itari myiza nagato mu itangazamakuru aho byavugwaga ko yaba ari mu bahanzi batakunze kubahiriza amasezerano aba yahawe .

Jay Polly

Taliki 28 Ukwakira 2017 nibwo umuhanzi Jay Polly yagombaga kuba yasesekaye i Rubavu mu  birori  byo gusoza amarushanwa yiswe Rubavu Talent Detection yari abaye bwa mbere,icyaje gutungurana ni uko umuhanzi Jay Polly atahakandagiye kandi yari yarabimenyeshejwe yewe yaranahawe amafaranga ya avansi.

Jay Polly nyuma yo kubona amafaranga yahise ahindura gahunda yifatira izindi gahunda agumya kubeshya bamwe bari muri gahunda yo gutegura icyo kirori ,abamenyeshako ari munzira ajya yo naho kumbi ntiyigeze ajyayo.ibintu bitigeze bishimisha na gato abari aho bose kuko ahanini ni Jay Polly bari bategereje.

Easy and Possible kompanyi(Company) yateguye iri rushanwa kubufatanye na Polisi y’igihugu n’akarere ka Rubavu babwiye Itangazamakuru ko basabye Jay Polly kubasubiza amafaranga  yahawe ariko ntagisubizo aratanga.

Umukozi Niyigena Francois Sano uyobora Easy and Possible  yagize ati’ ”Jay Polly nanubu iyo muhamagaye ntabwo anyitaba ngo nibura avuge aho ikibazo kigeze agikemura,nibura umuntu abashe kumenya impamvu nyamukuru yabimuteye ariko azajyanwa mu nkiko nakomeza ubuhemu.”

Umuhanzi Jay Polly aganira n’Ikinyamakuru  Umusingi.net yavuzeko abizi amafaranga azayatanga vuba ati’” ndabizi udufaranga naraturiye ariko ni naduke cyane sinazira uduceri 70000fr,ariko uyu musore uba umpamagara ndamuha amafaranga ye, ikibazo ni uko aba azana ibiganiro avuga nabi cyane nkamukupa .”.

David Mayira/umusingi.net

 

 

3,119 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.