umu amakuru-        Breaking News :Dr Mukankomeje uyobora REMA yatawe muri yombi | Umusingi

dr_mukankomeje_umuyobozi_w_ikigo_cy_igihugu_gishinzwe_ibidukikije_rema-2        Breaking News :Dr Mukankomeje uyobora REMA yatawe muri yombi

Please enter banners and links.

dr_mukankomeje_umuyobozi_w_ikigo_cy_igihugu_gishinzwe_ibidukikije_rema-2

 

 

 

 

Amakuru arimo gutambuka ku mbuga nkoranyambaga n’ibitangazamakuru bitandukanye aravuga ko Dr Rose Mukankomeje usanzwe ari Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije, REMA afunzwe n’inzego za polisi aho akurikiranyweho gushaka gukingira ikibaba abayobozi bakekwaho ibyaha bya ruswa.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Celestin Twahirwa, yemeje amakuru y’ifungwa rya Dr Mukankomeje avuga ko akurikiranywe na Polisi ifatanyije n’Urwego rw’Umuvunyi nkuko bigaragara ku mbuga zitandukanye.
ACP Twahirwa yavuze ko Mukankomeje ibyo akurikiranyweho bifitanye isano n’ibyaha bishinjwa abahoze ari abayobozi b’Akarere ka Rutsiro barimo Umuyobozi w’Akarere ndetse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa.
Yagize ati “ Nibyo arafunzwe ari gukurikiranwaho ibintu acyekwaho. Ni ibyaha bifitanye isano n’ibiregwa abari abayobozi b’Akarere ka Rutsiro byo kunyereza umutungo wa leta n’ibya ruswa.

04-12-Rose-Mukankomeje

Dr.Mukankomeje Rose (photo internet)
We rero yashatse kubakingira ikibaba anagerageza kumena amabanga y’akazi.”
Kugeza ubu Dr Mukankomeje afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro. ACP Twahirwa avuga ko iperereza aribwo rigitangira bityo ko nta byinshi yavuga kubyo uyu muyobozi akurikiranyweho.
Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rutsiro, Murenzi Thomas, yatawe muri yombi na Polisi mu Mujyi wa Kigali mu Ugushyingo 2015.
Ubushinjacyaha buvuga ko Murenzi yatse ruswa y’amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 15 rwiyemezamirimo wari watsindiye isoko ryo kubaka Guest House y’Akarere ka Rutsiro amubwira ko ari ugufasha ingengo y’imari y’Akarere mu gikorwa cy’amatora.
Ngo Murenzi yahise aha uwo rwiyemezamirimo konti ya banki y’umugore we kugira ngo azabe ari ho anyuza ayo mafaranga yitaga ayo gutera inkunga amatora.
Byukusenge Gaspard wayobora Akarere ka Rutsiro yatawe muri yombi tariki ya 2 Werurwe 2016 Kigali aje kwitaba Urwego rw’Umuvunyi.

Gusa abantu benshi baribaza aho Dr.Mukankomeje yaba yarahuriye n’abo bayobozi b’Akarere ka Rutsiro bikabayobera ariko iperereza rizabigaragaza umunsi ryarangiye.
Rwego Tony

2,602 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.