umu amakuru- Abasenateri bafite impungenge z’uko abaturage batasobanukiwe iby’amatora ari imbere | Umusingi

baseAbasenateri bafite impungenge z’uko abaturage batasobanukiwe iby’amatora ari imbere

Please enter banners and links.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Mutarama ubwo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaga ikiganiro ku nteko Ishinga Amategeko umutwe wa sena, abasenateri bagaragaje ko hari ipmungenge ko abanyarwanda batasobanukiwe neza birambuye ku bijyanye n’aya matora.

Abasenateri bavuga ko ibyo bagaragarijwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, babonye ari bishya kandi bikomeye ndetse bikaba ari byiza, ariko ngo hari impungenge ko abaturage batabisobanukiwe neza.

Hon Senateri Appolinaire Mushinzimana yagize ati: “Ese ko mbona ari byiza kandi bikaba bisa naho ari bishya ndetse bisa naho bigoye, aho abaturage bamwe ntibaba batabisobanukiwe? Kuko hari benshi usanga batanasobanukiwe uburyo bazatora.”

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) Kalisa Mbanda yasobanuriye Abasenateri ko ibijyanye no gusobanurira abaturage iby’amatora bari gufatanya n’inzego zitandukanye zigisha uburere mboneragihugu; yaba polisi y’igihugu, abayobozi guhera ku mudugudu kugeza ku rwego rw’akarere ndetse n’abihaye imana wongeyeho itangazamakuru, kandi bizeye ko igihe cyo gutora kizajya kugera babisobanukiwe neza.

Kalisa Mbanda kandi yavuze ko abaziyamamaza bemerewe kuzakoresha imbuga nkoranyambaga mu kwiyamamaza ariko ngo bazajya babanza bereke NEC ubutumwa bagiye kohereza uko bumeze maze ngo babone kubwohereza.

Ubu bukaba bubaye uburyo bushya bwo kwiyamamaza mu matora y’inzego z’ibanze ndetse bikaba bibaye ku nshuro ya mbere mu Rwanda.

Perezida wa NEC Kalisa Mbanda kandi yavuze ko abiyamamaza ku rwego rw’akarere bemerewe kuziyamamaza bakoresheje itangazamakuru.

Muri aya matora y’inzego z’ibanze ategenywa muri Gashyantare na Werurwe 2016, hazatorwa abayobozi bo ku rwego rw’Umudugudu, Akagari, Umurenge, Akarere, Intara ndetse n’Umujyi wa Kigali.

Hazatorwa kandi abagize Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, Inama y’Igihugu y’Abagore ndetse n’Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga.base

2,185 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.