umu amakuru- Uburere bw’umwana, ishingiro ry’umutekano n’ejo hazaza h’u Rwanda- Polisi | Umusingi

Uburere bw’umwana, ishingiro ry’umutekano n’ejo hazaza h’u Rwanda- Polisi

Please enter banners and links.

Polisi y’u Rwanda irakangurira ababyeyi gukurikiranira  hafi imyitwarire y’abana, hagamijwe ku bategura kuzaba abaturage bazima batarangwa n’imyitwarire mibi no gukora ibyaha, bakazaba  babereye u Rwanda, kandi bashobora kurufasha mu iterambere.

Nk’uko abanyarwanda babiciyamo umugani, ngo:“Igiti kigororwa kikiri gito”,  uyu mugani werekana ko umwana kuva akiri muto aba agomba kwitabwaho bigakorwa bwa mbere n’ababyeyi be ubwabo, n’ubwo hari igihe biba ngombwa ko abana bafashwa mu buzima bwabo bwa buri munsi n’abandi bantu, nk’abarezi, ariko ababyeyi nibo bagomba kugira uruhare rwa mbere cyane ko usanga kurera abana aba ari ishingano zabo.

Polisi y’ u Rwanda rero, ikaba isanga ababyeyi baramutse  bujuje ishingano zabo neza zo kurera abana, byafasha abana kwitandukanya n’ingeso zigaragara kuri bamwe, zirimo nko kunywa ibiyobyabwenge n’ ibisindisha, ubujura, ubuzererezi n’indi mico mibi,..byose biganisha ku guhungabanya ituze n’umutekano bya rubanda n’igihugu muri rusange.

Kugirango  ababyeyi buzuze ishingano zabo zo kurera abana, ni ngombwa ko ibintu bikurikira byitabwaho kandi bigahabwa agaciro by’ umwihariko.

Mbere na mbere ababyeyi bakwiye kugaragariza abana babo urukundo: kugirango ibi bigerweho, bisaba ko ababyeyi bagira umwanya uhagije wo kuganiriza abana, kugirango nabo babashe kubiyumvamo ari nabyo bitera ubwumvikane hagati y’abana n’ababyeyi, bituma banagera kumyanzuro ihamye, cyane cyane ireba ubuzima bwabo.

Uko kuganira kw’abana n’ababyeyi binatuma abana biga indangagaciro, ari nabyo bituma koko  bagira ikinyabupfura gikwiye umunyarwanda.

Akenshi usanga ababyeyi bataganira n’abana, bavuga  ko biterwa n’impamvu zo kubashakira amaramuko, ngo bituma baba bahugiye mu mirimo, ku buryo banibagirwa ko baba bagomba kuganiriza abana babo bababaza uko biriwe, aho biriwe , abo biriranywe n’ ibindi.

Nibyo koko gukora ubucuruzi n’indi mirimo hagamijwe iterambere ry’ urugo ni ngombwa, ariko ababyeyi bari bakwiye buri gihe kuzirikana ko bafite n’indi nshingano ikomeye yo kurera, bityo bakaba bajya nibura bashaka akanya gato kugirango babashe kwita ku bana babo.

Ikindi, ababyeyi bagombye kujyana  abana babo mu ishuri, ari naho bakura ubumenyi buzabafasha guhatana ku isoko ry’ umurimo   bityo bakiteza imbere ubwabo, imiryango yabo, ndetse n’ igihugu muri rusange, ibi bikaba ari no kubarinda kuba umutwaro ku gihugu kuko utavuga ko umuntu yabuze akazi mu gihe nta n’ubumenyi runaka yagakoresha.

Birazwi ko abana aribo bayobozi b’ejo hazaza   ndetse    n’iterambere ry’ igihugu rigomba gushingira ku rubyiruko. Ibyo rero kugirango bibashe kugerwaho ni uko ababyeyi bagira uruhare mu kubaka umusingi uhamye wo gutanga uburere, kwigisha umuco, gukunda igihugu, kwihesha agaciro n’ibindi.

Polisi y’u Rwanda iributsa ababyeyi ko  mu rwego rw’ umutekano, abana iyo bitaweho neza n’ababyeyi babo ndetse n’abarezi, bifasha gukumira ibyaha akenshi usanga bishamikiye ku buzererezi, kunywa ibiyobyabwenge, ubujura n’uburere bucye muri rusange.

Twese tuzi ko iterambere rirambye rishingira ku bana bariho ubu, ni ngombwa rero ko ababyeyi bamenya bakanubahiriza iri hame bityo  bagafata iyambere mu gufasha urubyiruko rw’ u Rwanda kwihesha agaciro no guteza imbere igihugu kandi ibi buri mubyeyi akabihera ku bana be cyangwa abo afite mu nshingano.

 

 

2,103 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.