Ababyeyi bahangayikishijwe n’inkuru y’Umukozi wiyemereye ko yafashwe aroha abana yareraga muri Nyabarongo
— July 23, 2017
Please enter banners and links.

Nyuma y’aho ku gicamunsi cyo kuwa Gatatu tariki 28 Kamena 2017, umukozi wo mu rugo wakoraga mu murenge wa Runda mu karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, yafatiwe kuri Nyabarongo arimo kurohamo abana babiri b’abakobwa yareraga, kuri uyu wa Kane tariki 20 Nyakanga 2017 yagejejwe imbere y’ubutabera, yiyemerera icyaha anasaba imbabazi.
Uyu mukozi witwa Munezero Ernestine, yakoraga imirimo yo mu rugo rwa Ngendahimana Peter mu mudugudu wa Kabasanza, mu kagari ka Gihara, mu murenge wa Runda mu karere ka Kamonyi. Ni umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 23 y’amavuko. Aha yakoraga, ninaho iburanisha ryabereye mu ruhame, ahari imbaga nini y’abaturage.
Bamwe mu babyeyi baganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi ariko badusaba kudatangaza amazina yabo bavuze ko inkuru y’umukozi wo murugo wafashwe aroha abana ibateye impungenge ko nabo basigira abana babo abakozi.
Umwe muri bo yagize ati “ubu se nzajya njya ku kazi umutima usigare ku bana n’akazi sinzi ko nzagashobora kuko nzajya mbyibuka ntekereze ko hari ibindi bibi umukozi ashobora kugirira nabi abana banjye”.
Uyu mukozi yaburanye adafite abamwunganira mu mategeko, yiyemereye ko yafashe abana babiri b’abakobwa yareraga, umwe w’imyaka ine n’undi w’imyaka itatu, akabavana mu rugo agatega moto bagiyeho ari batatu, akabajyana kuri Nyabarongo, aho yafashwe n’abakozi bakora mu bisheke byo mu gishanga cya Nyabarongo, amaze gushyira abo bana mu kidendezi cyo kuri uwo mugezi.
Yiyemerera ko yabikoze agamije kubica, ndetse akanabisabira imbabazi, ariko akanavuga ko yabitewe n’uko shebuja yamuhohoteraga, n’ubwo ibi bitavuzweho rumwe kuko yabuze ibimenyetso cyangwa abatangabuhamya baba bazi iby’iryo hohoterwa avuga ko ryatumye ashaka kwihimura.
Ubushinjacyaha bwasabiye uyu Ernestine Munezero ko yakatirwa n’urukiko igifungo cya burundu, umucamanza yanzura ko urubanza ruzasomwa tariki 26 Nyakanga 2017, ari nabwo hazamenyekana imyanzuro y’ubucamanza ku cyaha uyu mukozi akurikiranyweho.
Ernestine Munezero yari amaze imyaka irenga ine akora mu rugo rwa Ngendahimana Peter, ndetse abo bana bose bavutse akora muri urwo rugo nk’uko uwo Ngendahimana Peter yabihamirije. Avuga ko nta kibazo bazi bari bafitanye, ibyo yisobanura avuga nabyo ngo ni amatakirangoyi, bagakeka ko ari umuntu waba waramushutse ngo ahemukire kwa shebuja.
2,733 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Mayor wa Kamonyi UDAHEMUKA Aimable yeguye ku kazi kubera impamvu zikomeye
Leave a reply