Mpayimana wiyamamariza kuba perezida yibarutse umwana w’umuhungu uzamusimbura
— July 22, 2017
Please enter banners and links.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu umukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora ateganyijwe muri Kanama uyu mwaka, Mpayimana Philippe, yibarutse umwana w’umuhungu bivugwa ko ariwe uzamusimbura muri politike arimo kubera ko avutse arimo gukora politike aho ashaka kuba Perezida w’uRwanda.
Mu kiganiro Mpayimana yagiranye na Royal TV mu ijoro ryo kuri uyu wa 21 Nyakanga 2017 ari kumwe na Dr.Frank Habineza uhagarariye Ishyaka rya Green Party ni bwo yatangaje ko yibarutse umwana w’umuhungu.
Uyu mukandida wavuze ko natorerwa kuba Perezida atazemerera uwo ari we wese kubyara abana barenze batatu abyaye uwa gatanu nk’uko yakomeje abisobanura, icyakora ngo abo bana ntibavutse ku mugore umwe.
Yavuze ko uwa mbere yabyaye batatu, uwa kabiri akaba abyaye babiri, uwavutse ejo akaba ari umuhererezi.
Umuvugizi wa Mpayimana, Kayisire Vincent, yatangarije bimwe mu bitangazamakuru byo mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa 22 Nyakanga 2017 ko umugore wa Mpayimana yabyariye ku Bitaro bya Muhima ndetse ko ubuzima bw’umwana wavutse na nyina bumeze neza akaba yanasubiye mu rugo mu Karere ka Nyarugenge.
Philippe Mpayimana yavutse mu 1970 mu mudugudu wa Gisenyi, Akagari ka Kirarangombe, Umurenge wa Busanze, mu Karere ka Nyaruguru.
Yize amashuri abanza, hagati ya 1976-1984 mu Kinyinya, i Masiga muri Nyaruguru, na Gihinga muri Bugesera. Yize amashuri yisumbuye hagati ya 1984 – 1990, ayasoreza mu ishami ry’indimi mu rwunge rw’amashuri rw’i Save mu Ntara y’Amajyepfo.
Mu 1992-1993 yigaga muri Kaminuza y’u Rwanda, ndetse hagati ya 2000 na 2003 akomereza amashuri muri Kaminuza ya Yaoundé muri Cameroun aho yakuye impamyabumenyi mu iyigandimi.
Ni umwanditsi w’ibitabo birimo icyo yise ‘Refugiés Rwandais Entre le marteau et l’enclume’. Ubwo yazaga mu Rwanda gutangira urugendo rwe rwo kwiyamamariza kuba umukuru w’igihugu yari aturutse mu Bufaransa aho yakoraga mu ruganda ry’indyoshyandyo, akanikorera ku giti cye.
2,034 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply