
Vice Chairman wa RPF Inkotanyi Bazivamo Christophe yakoze impanuka ajya i Nyagatare kwamamaza Paul Kagame
— July 22, 2017

Please enter banners and links.
Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Nyakanga 2017 hazindutse hacicikana inkuru y’imodoka yari itwaye Bazivamo Christophe Vice Chairman wa RPF Inkotanyi ko yakoze impanuka ubwo yari mu nzira ajya i Nyagatare mu bikorwa byo kwamamaza Paul Kagame mu matora ya Perezida w’u Rwanda.

Mu gihe ibikorwa byo kwiyamamaza no kwamamaza umukandida Paul Kagame wa FPR Inkotanyi byakomereje i Burasirazuba kuri uyu wa Gatandatu, imodoka ya Bazivamo Christophe, Vice Chairman wa FPR Inkotanyi wari ugiye gushyigikira Perezida Kagame muri ibi bikorwa by’amatora, yakoze impanuka Imana ikinga ukuboko ntiyagira icyo aba.
Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Land Cruiser V8 yari itwaye Bazivamo Christophe, yarenze umuhanda igwa mu mukingo w’inkengero z’umuhanda, ariko ku bw’amahirwe ntabwo yakomeretse ndetse n’imodoka ntiyangiritse cyane.
CIP Emmanuel Kabanda, umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yavuze ko iyo mpanuka yabaye koko, anavuga ko byatewe n’imigendere mibi y’uwari utwaye Bazivamo Christophe.
3,042 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply