Charly na Nina bakoze indirimbo shya nziza yitwa Mfata
— July 20, 2017
Please enter banners and links.

Abahanzi 2 babakobwa Charly na Nina bakunzwe cyane muri East Africa cyane cyane mu Rwanda aho bakomoka bakoze indirimbo nshya yitwa Mfata ikunzwe cyane kurusha izindi zose baririmbye kuva batangira.
Aba bakobwa indirimbo zabo zikunze gucurangwa cyane mu Rwanda ndetse no mu gihugu cya Uganda kuri Bukedde TV aho indirimbo yabo OWOMA muri gahunda inyura kuri iyo Televiziyo ya Bukedde baba bacuranga indirimbo zigezweho ndetse baziha amanota bityo Owoma ikaba yarahawe amanota 80% ariko abantu bakaba batangiye kuvuga ko Mfata yo ije iri 100%.
Umwe mu bakunzi baba bakobwa witwa Iradukunda M Grace ukurikirana ibya muzika akaba yaratangarije Ikinyamakuru Umusingi mbere y’uko umuhanzi Nina iyiduha ko hari indirimbo abahanzi Charly na Nina bakoze atubwira ko ari nziza cyane.


Umuhanzi Nina Umuhoza

Nina ibumoso na Charly

Umuhanzi Nina uririmbana na Charly akaba yaraduhaye iyo ndirimbo kugirango mufashe kuyigeza ku bakunzi babo ndetse no kubabwira ko ibyo bifuza byose bijyanye na muzika bazabibagezaho babakorera indirimbo nziza zibashimisha.
Aba bahanzi bakaba bamaze kugera ku rwego rukomeye ku Isi aho bamaze igihe bazenguruka ibihugu bitandukanye by’Afurika n’Uburayi aho bamaze igihe I Burayi ndetse no muri Afurika nko mu gihugu cya Central Africa n’ibindi bihugu byinshi.
Ikinyamakuru Umusingi cyabajije umuhanzi Nina icyo avuga kuri iyi ndirimbo yabo nshyashya maze avuga ko bahimba indirimbo z’urukundo bakaba barahimbye iyi nshyashya irimo ubutumwa bujyanye n’urukundo.
Mu Rwanda bajyaga bavuga ko nta basitari bahaba ariko ubu kugeza ubu aba bakobwa bamaze kuba abasitari (stars)kuko iyo urebye uburyo indirimbo zabo ziba zikozwemo bikwereka ko ari abahanga kandi baririmba nk’abasitari bakomeye wagereranya na Rihana cyangwa Sheebah Kalungi wo mu gihugu cya Uganda.
Ikindi aba bakobwa ubona mu gihagararo ari beza n’iyo urebye imyambarire yabo ubona ko ari abasitari kandi ibyo bakora babizi.Aba bakobwa Charly na Nina bamaze gukora indirimbo nyinshi harimo iyitwa Indooro yakanyujijeho ,bakagira iyitwa Owooma bakoranye n’umugande bakagira Indoro na Mfata ariyo nshyashya.
Noella
3,895 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Mayor wa Kamonyi UDAHEMUKA Aimable yeguye ku kazi kubera impamvu zikomeye
Leave a reply