Perezida Museveni yashimiye Bobi Wine ariko aramunenga undi nawe aramusubiza byitwa guterana amagambo
— July 16, 2017
Please enter banners and links.

Perezida Museveni yashimiye umuhanzi Bobi Wine uherutse gutsinda amatora y’umudepite wa Kyadondo East ariko agira ibyo amunenga by’abafana be bafite ikinyabupfura gike.
Perezida Museveni yabwiye Bobi Wine ko no kuba abana bavugira muri Ghetto bakagera aho baza mu Nteko Ishingamategeko ari ukubera ubuyobozi bwiza bwa NRM kuko niyo ishyiraho umutekano wo kubarinda bagakura ndetse bakiga kuko ntago bashobora kuza mu Nteko ishingamategeko batarize.
Ibi Perezida Museveni yabivuze mu rwandiko yanditse kuwa 10 Nyakanga 2017 mu gihe na Bobi Wine uyu munsi yamusubije abinyujije mu rwandiko aho yamushimiye kuba yatekereje kumushimira ko yatsinze amatora ariko nawe (Bobi Wine)agira ibyo amunenga byatumye itangazamakuru rivuga ko bateranye amagambo.
Depite Bobi Wine yabwiye Perezida Museveni ati “nasomye u rwandiko rwawe wanditse inshimira ko natsinze amatora ya Kyadondo East ariko nagirango nkubwire ko atari njye watsinze ahubwo ari ibitekerezo byiza nahaye abaturage barabyumva iyo bitaba byiza ntago mba naratsinze”.Bobi Wine ikindi yavuze ni uko yabwiye Perezida Museveni wari wahagurutse ashaka ko umukandida we atsinda ariko Bobi Wine akamutsinda ati ikindi ugomba kumenya n’abaturage batsinze kubera uburyo bayobowemo butabashimishije.
Ibi byatumye abantu bavuga ko uyu muhanzi ukunzwe cyane ashaka kubahuka Perezida kandi aba afite ubudahangarwa ariko abandi nabo bati ibyo n’ibyerekana ko hari Demokarasi ahandi nta muhanzi watinyuka guterana amagambo na Perezida.
Bobi Wine mu nyandiko nawe yanditse ashinja Perezida Museveni gukoresha itangazamakuru mu nyungu ze agatuma ribogama kubera arishyiraho igitutu ariko akaba yarakoresheje ukuri agatsinda.
Muhungu John –Kampala
2,356 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply