umu amakuru-      Murama Patrice uruhere rwe mu itangazamakuru rurakenewe kuko abamusimbuye barananiwe | Umusingi

murama      Murama Patrice uruhere rwe mu itangazamakuru rurakenewe kuko abamusimbuye barananiwe

Please enter banners and links.

murama

 

 

 

Murama Patrice yahoze ayobora ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (Media High Council) abakuraga umwuga w’itangazamakuru icyo gihe baramunengaga ariko ubu bifuza ko yagaruka kuko hari ibyo babona byasubiye inyuma cyane aho agendeye.
Mu isesengura Ikinyamakuru Umusingi cyakoze Kuwa 16 Werurwe 2016 ryagaragaje ko abamusimbuye bananiwe gukomereza aho yarageze kugirango uwo mwuga ukomeze utere imbere nkuko biri bugaragare.

Peacemaker

Peacemaker Mbungiramihigo wasimbuye Murama

 
Duhereye igihe Murama yayoboraga MHC icyo gihe ibinyamakuru bitandukanye byarakoraga ugasanga byibuze buri cyumweru hari ibinyamakuru bisohoka abana bagacuruza nabo bakabona ikibatunga ndetse n’abanyiri binyamakuru ariko uyu munsi wasanga ukwezi gushira nta kinyamakuru gisohotse.
N’ubwo icyo kigo cyahinduriwe inshingano byakabaye ari byiza kurusha igihe cya Murama kuko ubu cyahawe inshingano zo kongerera ubushobozi itangazamakuru muri rusange.
Hari ibyo abakora umwuga w’itangazamakuru banenga iki kigo kandi bigaragara ndetse bifite ingaruka zituma itangazamakuru cyane cyane iryigenga ryandika risa ni rigiye gucika burundu mu Rwanda.
Igihe cya Murama hategurwaga ibikorwa byinshi bitandukanye byinjiriza ibitangazamakuru n’abarikora amafaranga ku buryo ibinyamakuru byasohokaga cyane kurusha ubu usanga ibikorwa bitegurwa ari imbarwa n’ababimenya usanga nabo ari imbarwa.
Muri ibyo bikorwa bike bitegurwa usanga abanyamakuru bazwi ko bakorera ibitangazamakuru bigerageza gusohoka ari imbarwa hakibazwa kongerara ubushobozi ibitangazamakuru icyo kigo gitanga ari ubuhe?.

murama

Murama Patrice wayoboraga inama nkuru y’itangazamakuru
Uretse n’ibyo kongerera ubushobozi ibitangazamakuru ahubwo nicyo kigo gitegura amahugurwa kigisha banyiri ibinyamakuru ko bakwiye gushaka ibindi bakora ko ibinyamakuru bitakigezweho.
Ibyo byarabaye I Musanze aho abanyamakuru babyanditseho bigateza impaka ndende zaje kuvamo n’ibirego.
Birababaje kubona umuntu aza akakumvisha ko ibikorwa byawe cyangwa umwuga wawe ugutunze n’abawe n’abandi bawukoramo ko mukwiye kuwureka mugashaka ibindi kuruhande kandi uwo muntu ukubwira ariwe wakabaye akugira inama z’uburyo uwo mwuga wavugururwa ugatera imbere n’abawukora bagatera imbere.
Ibi akenshi bikunze kugarukwaho kuko umunyamakuru yabona camera ,yabona recorder ,yabona Laptop cyangwa igikoresha icyo aricyo cyose umwuga uba utera imbere.
Tubibitse ko ubu MHC iyobowe na Peacemaker Mbungiramihigo ukwiye kugaragaza ko ikigo ayobora gikora ibyo gikwiye gukora cyangwa Murama akagaruka kuko iyo umuyobozi agiye ibikorwa yakoraga bigasubira inyuma bigaragara ko uhari icyo gihe aba adakora neza.
Hari ikindi kibazo cy’abakozi muri icyo kigo usanga bashyiramo amaranga mutima ugasanga bimwe mu bikorwa by’iki kigo hari abatabitumirwamo cyangwa bagatumirwa gake cyane ukibaza igikurikizwa kikakuyobera.
Abakora ibi ntabwo baba bazi ko hanze ibyo bakora biba bigaragara ugasanga bisubiza inyuma umusaruro w’ikigo ndetse bigatuma n’abanyamakuru bakigiraho isura itari nziza kubera imikorere ya bamwe mu bakozi.
N’uburyo imishinga itegurwamo harimo ikibazo bakwiye kumenya niba batakizi kuko umushinga usiga abanyamakuru bandikira ibitangazamakuru byandika bigasohoka kandi ukumva ngo hakozwe igikorwa runaka ibitangazamakuru bizwi bitarimo wakwibaza ikiba cyakurikijwe mu gutoranya abakigiyemo n’abagiye ari bande ,ubwo hirinzwe kuvuga za radio.
Bamwe bifuza ko Transparency nkuko yavuze ko mu itangazamakuru habamo ruswa yazasura iki kigo ikareba imikorere ya bamwe mu bakozi bacyo.
MHC yagakwiye kujya itanga amakuru ku bikorwa bateganya gukora abantu bakabimenya dore ko bafite na website kuko byagabanya urujije mu bitangazamakuru aho bimwe bishobora gutekereza ko bitagitumirwa cyangwa byaba byarahawe akato.
Bakavuga ibyo bagiye gukora ,abo bagiye gukorana nabo n’impamvu aribo bahisemo byaba ari byiza cyane.
umusingi1@gmail.com

3,322 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.