Top Tower yahagaritse abahisi n’abagenzi irimo gusenywa mu gihe impamvu zisenywa ryayo zitavugwaho rumwe
— July 13, 2017
Please enter banners and links.

Kuwa 12 Nyakanga 2017 Hotel izwi nka Top Tower yari imazi igihe yarafunzwe by’agateganyo yatangiye gusenywa impamvu zituma isenywa havugwa nyinshi .
Ku munsi w’ejo nibwo yatangiye gusenywa kumugaragaro abahisi n’abagenzi barahagarara ku muhanda dore ko yubatse ku Kimihurura ku muhanda umanuka ugana Kacyiru utaragera kuri rompuwe nshya ihuza umuhanda ujya Kacyiru undi ujya Remera n’unujya mu Mujyi.
Nyuma y’umwaka Umujyi wa Kigali ufunze by’agateganyo Top Tower Hotel, watangaje kuri uyu wa Kabiri ko watangiye kuyikuraho mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibiteganywa n’igishushanyo mbonera cy’uyu Mujyi.

irimo gusenywa (Photo Umusingi)



Uko yari imeze mbere itarasenywa
Mu itangazo Umujyi wa Kigali wasohoye riravuga ko wagiye ugirana ibiganiro na ba nyir’ibibanza biri mu gice cya Kimihurura iyi hoteli iherereyemo kugira ngo bavugurure bijyanye n’igihshushanyo mbonera. Abari bafite ibibanza muri icyo gice baravugurura uretse ikibanza cya 900 n’icya 901 byubatsemo Top Tower Hotel.
Umujyi wa Kigali uvuga ko ishyirwa ry’igishushanyo mbonera cy’ Umujyi wa Kigali icyiciro cya mbere 2013-2017, agace ka Rond Point ya Kimihurura kagomba kubyaza umusaruro ubutaka mu buryo bwubahirije igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali (city level commercial district).
Ibice bituranye na Rond Point ya Kimihurura byaravuguruye, nk’ikibanza cya KBC, icy’ahahoze Iposita ubu hubatse Kigali Height na Kigali Convention Center iri mu bice byubatswe bijyanye n’igishushanyo mbonera.
Umujyi wa Kigali usobanura neza ko “Ibibanza nomero 900 na nomero 901 biri mu gace kamwe n’inyubako zavuzwe haruguru byubatseho inyubako itajyanye n’igishushanyombonera (Top Tower).”
Amakuru yavugwaga mbere iyi hotel ifungwa ni uko havugwaga ko inyubako ya Hotek Top Tower yari yarasadutse ndetse uruhande rumwe havugwa ko hari inzobere mu gupima imiturirwa niba yarubatswe neza idashobora guteza ibibazo ku buryo ishobora kugwa igahitana abantu bavuga ko iyo nyubako yasadutse igipande kimwe.
Umunsi ifungwa bwa mbere umwe mu bayobozi b’iyi hotel yahamagaye Ikinyamakuru Umusingi maze akibwira uko ikibazo kimeze.
Uwo muyobozi utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “ikibazo cyatumye badufungira ni uko hari ikibazo giteye gutya umujyi wa Kigai wazanye aba Ingineer barapima bavuga ko inyubako ifite ikibazo yasadutse ishobora kuzagwa igateza ibibazo na Boss azana inzobere zirapima zisanga nta kibazo inyubako ifite none batubwiye ko bagiye kwiga kuri icyo kibazo ariko hotel ikaba ifunzwe byagateganyo”.
Ku wa 22 Kamena 2016 ubwo Umujyi wa Kigali wafungaga by’agateganyo iyi hoteli watangaje ko wakemanze ubukomere bwayo, uza gutangaza ko wahaye Ikigo cyitwa ‘St Joseph Engineering Company’ imirimo yo kugenzura ugukomera kwayo.
Ikinyamakuru Umusingi cyagerageje kubaza nyirayo bivugwa ko ari uyu muherwe witwa Ndamage ariko atitaba Telephone ye igendanwa.
3,121 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Leave a reply