Diane Rwigara yahuye na Ambasaderi Michael Ryan uhagarariye indorerezi z’amatora mu Rwanda
— July 5, 2017
Please enter banners and links.

Mu minsi ishize twabonye Diane Rwigara ushaka kuba Perezida yahuye na Ambasaderi w’Amerika mu Rwanda ibyo bavuganye nta n’umwe muribo wabitangaje none ubu Diane Rwigara akaba yahuye na Ambasaderi Michael Ryan uhagarariye itsinda ry’indorerezi z’ibihugu byunze ubumwe bw’Iburayi (European Union).
Ikigaragara ku rukuta rwe rwa twitter Ambasaderi Michael Ryan bigaragara ko bahuye nyuma ya masaha 19 uhereye uyu munsi Kuwa 5 Nyakanga 2017.
Ambasaderi Michael Ryan yanditse ku rukuta rwe rwa twitter ati ibiganiro byiza hagati ya Diane Shima Rwigara ushaka kuba Perezida w’uRwanda mu matora ateganijwe mu kwezi gutaha akaba yihutiye kudusobanurira uburyo amasinya y’abantu bamusinyiye amwe atemewe.
Umunsi wo kuwa gatanu tariki zirindwi uku kwezi nibwo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora azatangaza urutonde nyarwo rw’abakandida bazaba bemerewe kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu gihe abakandida bigenga bose nta n’umwe uremezwa ku rutondo rw’agateganyo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yemeje mu minsi ishize.
Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza Diane Rwigara icyo yaganiriye na Ambasaderi Michael Ryan ariko atatwitaba.
Abantu benshi hirya no hino usanga bavuga ko Diane Rwigara ashobora kuzemererwa kuba umukandida kuko yujuje ibyangombwa kandi kuba ari umukobwa watinyutse kwiyamamariza umwanya wa Perezida byamuha amahirwe.
Umwe mu baganiriye n’ikinyamakuru Umusingi utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “njye mbna Diane nakosora ibyo Komisiyo y’Amatora yavuze ku bijyanye na sinyatire z’abantu bamusinyiye bazamwemerera kwiyamamaza”.
Mu kiganiro n’abanyamakuru ahuruka kugirana nabo Diane Rwigara yavuze ko atemera ibyo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yavuze ko yasanze abamusinyiye bamwe sinyatire zidasa n’iziri kundangamuntu zabo . Michael Ryan @EUMichaelRyan 19 hours ago
Good talks 2day w pres candidate @ShimaRwigara. Important 4 credibility @RwandaElections to quickly clarify why so many signatures rejected
3,239 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply