umu amakuru- Abagenzacyaha 16 barimo guhugurwa mu bijyanye no gufotora ibimenyetso by’ahabereye ibyaha | Umusingi

Abagenzacyaha 16 barimo guhugurwa mu bijyanye no gufotora ibimenyetso by’ahabereye ibyaha

Please enter banners and links.

Abagenzacyaha 16 barimo guhugurwa mu bijyanye no gufotora kinyamwuga ahabereye icyaha nka bumwe mu buryo bwo  kwegeranya ibimenyetso byacyo bishingirwaho mu kugigenza.

Ayo mahugurwa y’iminsi itatu arimo kubera ku Kacyiru ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda.

Mu bayitabiriye harimo abapolisi b’u Rwanda icyenda na barindwi ba Polisi ya Uganda.

Mu byo abo bagenzacyaha barimo kwigishwa harimo imifatire y’amafoto y’ibimenyetso by’ahabereye icyaha n’uburyo bwa gihanga bwo kuyabika.

Aya mahugurwa yateguwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda na Polisi y’Igihugu cy’u Budage.

Ayatangiza ku mugaragaro, umuyobozi w’agateganyo w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Ubugenzacyaha, Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Marie Twagirayezu yasabye abarimo guhugurwa gukurikira amasomo neza kugira ngo azasoze bungutse ubumenyi butuma barushaho gukora ibyo bashinzwe kinyamwuga.

Yababwiye ati,”Aya mahugurwa ni ingirakamaro kuko muzayungukiramo ubumenyi butuma mufatanya n’abandi kugenza ibyaha kimyamwuga; bityo abakeneye ubutabera babuhabwe nk’uko amategeko abiteganya.”

ACP Twagirayezu yashimye guverinoma y’igihugu cy’Ubudage ku nkunga cyatanze kugira ngo ayo mahugurwa abashe gukorwa; ndetse no kuba cyarohereje abarimu b’inzobere kwigisha abo bapolisi.

Yashimye kandi ubuyobozi bw’igihugu cya Uganda kuba bwarohereje abapolisi bacyo barindwi kwitabira ayo mahugurwa. 

Umwe mu mpuguke zirimo kwigisha abo bagenzacyaha witwa Rüdiger Stransky ukomoka mu Budage yagize ati,”Kumenya ubwoko bw’amafoto akenewe agomba gufatwa ahabereye icyaha, uburyo bwo kuyafata n’uko agomba kubikwa ni ingenzi  cyane kuko ari bimwe mu byo Umugenzacyaha ashingiraho mu kugenza icyaha.”

Yavuze ko ayo mahugurwa azasoza abayitabiriye bungutse ubumenyi butuma barushaho gukora ibyo bashinzwe kinyamwuga.

Mu kiganiro n’umwe mu barimo guhugurwa uturuka muri Uganda,  Assistant Inspector of Police (AIP) Andrew Odongo yagize ati,”Nk’umugenzacyaha nsanzwe nfotora ibimenyetso by’ahabereye icyaha, ariko kuba ubuyobozi bwacu bwarahisemo kutwohereza ngo tuze guhugurirwa mu Rwanda ni uko buzirikana ko hari icyo tuzunguka kizatuma tubikora neza biruseho.”

Yashimye Polisi y’u Rwanda n’abafatanyije na yo gutegura aya mahugurwa . Yabashimiye by’umwihariko kuba barayatumiyemo  Polisi y’igihugu cye, kandi asaba bagenzi be kuyakurikira neza.

Musanze: Abaturage b’umurenge wa Gataraga biyemeje gukomeza kwibungabungira umutekano

Abaturage bagera ku  1200 b’umurenge wa Gataraga mu karere ka Musanze , bakanguriwe kugira uruhare rugaragara mu gukumira no kurwanya ibyaha hagamijwe kubumbatira umutekano, kudasigara inyuma muri gahunda z’iterambere n’ibindi.

Ibi bikaba ari ibyagarutweho mu nama yabahuje n’ubuyobozi bw’akarere bwari buyobowe na Meya w’akarere ka Musanze Jean Damascene Habyarimana ari kumwe n’umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage, IP Viateur Ntiyamira,n’abandi bayobozi , ku italiki ya  26 Kamena uyu mwaka.

Atanga ikaze, umunyamabanga nshingwa bikorwa w’uyu murenge Roger Ruberwa  yabwiye abari bitabiriye iyi nama ko umutekano wifashe neza muri rusange, anakangurira buri wese kugira uruhare n’ubufatanye mu kuwubumbatira.

Mu ijambo yagejeje kuri iyi nama, umuyobozi w’akarere ka Musanze  ari nawe mushyitsi mukuru, yasabye abaturage ba Gataraga  kwirinda amakimbirane, abasaba ko igihe hari icyo batumvikanaho bakwirinda kwihanira ahubwo bagakemura ibibazo mu bwumvikane igihe byananiranye bakegera inzego bitoreye cyangwa iz’umutekano zibegereye zikabibafashamo.

Yakomeje agira ati:” Mu rwego rwo kwicungira umutekani, murasabwa gukaza amarondo , mukarwanya ibiyobyabwenge ndetse n’ubujura buciye icyuho, kuko  muri uyu murenge hagaragara abajura bitwikira ijoro bagatobora amazu bakiba ibikoresho basanzemo cyangwa bakiba imyaka mu mirima.

Meya Habyarimana yashoje avuga ariko ko ubu bujura bushobora kwirindwa cyangwa bukagabanuka abantu bose babishyizemo imbaraga, ndetse n’ababukoze bagashobora gufatwa bagahanwa, dore ko abaturage baba babazi neza, kuko akenshi baba ari abaturanyi babo.

Muri iyo nama, IP Ntiyamira yakanguriye abaturage gutangira ku gihe amakuru y’abajura, abacuruza ndetse n’abakoresha ibiyobyabwenge n’ibindi bihungabanya umutekano, abasaba ko buri muntu agomba kurangiza inshingano ze kurwego rwe,  akaba yanasabye abaturage kugaragaza uruhare rwabo mu kwicungira umutekano wabo, barushaho kwitabira amarondo.

Yakomeje asaba ko buri muturage mbere yo kuryama cyangwa kugira aho ajya ku manywa, akwiye  kureba neza ko inzugi n’amadirishya bikinze, kandi bakibuka kwatsa amatara yo hanze ku bayafite nijoro ndetse bakirinda kuraza ibikoresho byabo bifite agaciro  kure y’aho barara.

Yasoje abasaba kureka  amarangamutima no guhishirana k’umuntu uwo ari we wese ushobora guhungabanya umutekano wabo bakamutungira agatoki inzego z’umutekano hakiri kare mu rwego rwo gukumira icyaha kitaraba, abasaba kwirinda ibiyobyabwenge ibyo aribyo byose kuko akenshi aribyo mvano y’umutekano mucye.

Nyuma y’inama, abaturage biyemeje gukomeza kugira uruhare mu kwicungira umutekano, batangira amakuru ku gihe ku kintu cyose cyahungabanya umutekano muri rusange, biyemeza kongera imbaraga mu marondo kuburyo buri mudugudu ugira abanyerondo batandatu (6), baniyemeza gukoresha neza ikaye y’umudugudu.

 

2,641 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.