Mu bakandida 6 bashaka kuba Perezida w’uRwanda hemejwe 2 bonyine bagateganyo
— June 27, 2017
Please enter banners and links.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Kamena 2017 Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje Abakandida 2 bemejwe by’agateganyo barimo Perezida Paul Kagame na Dr.Frank Habineza.
Perezida wa Komisiyo y’Amatora, Prof Kalisa Mbanda, yatangaje ko Inama y’Abakomiseri bicaye bagasesengura ibyatanzwe n’abashakaga kuba abakandida bagasanga abigenga bose batemerewe kuko bose bari bahuje ikibazo cyo kutuzuza umubare w’Abanyarwanda bagomba kwemeza ko babashyigikiye.

Prof.Kalisa Mbanda
Abakandida bemejwe by’agateganyo, ni Dr Frank Habineza watanzwe n’ishyaka Democratic Green Party na Paul Kagame watanzwe na FPR Inkotanyi, mu gihe Mwenedata Gilbert, Barafinda Sekikubo Fred, Rwigara Diane na Mpayimana Philippe bigenga batabashije kwemererwa.

Perezida Kagame yizeye intsinzi yo kuyobora manda ya 3

Dr.Frank Habineza abwira abanyamakuru ko yizeye intsinzi akayobora u Rwanda
Perezida wa Komisiyo y’Amatora, Prof. Kalisa Mbanda yavuze ko impamvu zo kutemererwa ari uko mu babasinyiraga muri buri Karere Abakomiseri bagenzuraga bagasanga hari abadatuye mu turere banditseho kubo basinyiye.
Barafinda Fred kugeza uyu munsi ngo yari ataruzuza dosiye zisabwa, Mwenedata Gilbert afite uturere 15 adafitemo abantu bamusinyiye kandi n’abagombaga kumusinyira ntiyabujuje kuko yabonye 387 gusa.

Ibumoso ni Mpayimana Philippe ,Diane Rwigara na Mwenedata

Barafinda
Ni mu gihe ngo Diane Rwigara we yegereje 600 ariko nk’uko Komisiyo y’Amatora ibisaba, ntabwo yujuje abantu 12 muri buri karere bamushyigikiye, mu gihe Mpayimana Philippe abamusinyiye bemeza ko bamushyigikiye ari 265 gusa, akaba anafite uturere 23 atujujemo 12 basabwa.
Komisiyo y’Amatora ivuga ko nubwo babaga baragize imikono irenga 600 y’ababasinyiye yarasuzumwe byagaragara ko uwasinye atabarizwa mu karere yasinyiyemo ntiyemerwe.
Ibindi byababujije kugera kuri uwo mubare harimo kuba barandikaga nomero y’indangamuntu nabi, hari kandi n’abo basangaga barasinye inshuro ebyirin’ibindi.
Gusa Prof. Kalisa yavuze ko abatemerewe bagifite amahirwe yo kuzuza ibisabwa.
Yagize ati “ Abakandida kugeza ubu batemejwe by’agateganyo bashobora kuzuza ibibura muri dosiye zabo mu gihe cy’iminsi itanu y’akazi, ni ukuvuga kugeza ku itariki ya 6 Nyakanga 2017. Kugeza icyo gihe tuzaba twakira ibisabwa muri dosiye zabo nyuma y’iyo tariki tuzongera twige ibiherekeje kandidatire zabo, uwo tuzasanga abyujuje tuzamwemeza ,umunsi wo kwemeza ukaba uteganijwe ku itariki 7 Nyakanga 2017.”
Gutangaza lisiti ntakuka y’abakandida bemejwe bizakorwa ku wa 7 Nyakanga 2017 mu gihe kwakira kandidatire byatangiye ku wa 12 Kamena 2017 bikaba byararangiye ku wa 23 Kamena 2017.
Itora rya Perezida wa Repubulika rizaba kuwa 3 Kanama ku Banyarwanda bari mu mahanga no kuwa 4 ku Banyarwanda bari imbere mu gihugu.
Nyuma yo gutangaza ko hemejwe byagateganyo abakandida 2 Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza Diane Rwigara icyo abivugaho kuko yari yatangaje ko yizeye ko ibyangombwa bye byuzuye nta kizamubuza kwemererwa ariko nimero ye ntiyanyuragamo.
Gatera Stanley
2,690 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Mukakarangwa Francisca na Batamuriza Esther baratabaza Perezida Kagame, Ya mitego Bamporiki yavuze igeze muri RCA aho umuyobozi wayo yateze abantu 12 ashaka ko bajya Mageragere gufungwa barengana.
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Biravugwa ko bamwe mu banyarwanda bari barashoye imari muri Uganda byabakomeranye bagiye kujyanwa mu Nkiko kubera imitungo
Leave a reply