Kagame uhagarariye Ishyaka FPR Inkotanyi nawe yatanze Kandidatire ye ku mwanya wa Perezida wa Repubulika
— June 22, 2017
Please enter banners and links.

Kuri uyu wa Kane tariki 22 Kamena 2017 Saa 12:30 nibwo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yageze kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, yitwaye mu modoka yo mu bwoko bwa Range Rover kugira ngo atange kandidatire ye.
Mbere ye habanje undi witwa Mpayimana Philippe nawe yabanje kugeza kandidatire ye kuri komisiyo y’Amatora ku Kimihurura.
Yakiriwe na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Prof Kalisa Mbanda, n’abanyamuryango benshi ba FPR Inkotanyi bari bamuherekeje.
Perezida Kagame yatanze kandidatire ye ari kumwe n’Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Ngarambe François ndetse na Komiseri muri FPR Inkotanyi, Mukasine Marie Claire.

Perezida Kagame hagati mu ifoto ibumoso ni Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ,Iburyo SG Ngarambe Franscos
Umukuru w’Igihugu yasabwe icyemezo gitanzwe na FPR Inkotanyi kigaragaza ko yamutanzeho umukandida mu itora rya Perezida wa Repubulika.
Yasabwe kandi icyemezo cy’uko afite nibura umubyeyi umwe ufite ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko n’icyemezo cy’uko inyandiko zatanzwe ari ukuri.
Mu bindi yasabwe harimo icyemezo cy’uko yagaragaje umutungo we; byose yabitanze muri kopi ebyiri imwe isigara muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora indi iterwamo kashe kuri buri rupapuro arayisubirana.
Bitandukanye n’abakandida bamwe batagaraje ibyangombwa byose basabwaga, Perezida Kagame nta cyangombwa na kimwe atigeze ashyikiriza Komisiyo y’Amatora.
Mbere y’uko agera kuri komisiyo y’Amatora , abantu benshi biganjemo abakozi bo mu nzego za leta zinyuranye bari kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora aho bari baje kumushyigikira.
Baririmbaga indirimbo z’Umuryango FPR Inkotanyi n’izindi zivuga iterambere u Rwanda rumaze kugeraho rurangajwe imbere na Paul Kagame nka Perezida wa Repubulika.
Perezida Paul Kagame yemejwe nk’umukandida uzahagararira Umuryango FPR Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu ategerejwe muri Kanama tariki ya Gatatu n’iya Kane, muri Kongere idasanzwe y’Umuryango yateranye ku ya 17 Kamena 2017. Mu banyamuryango 1930, yatowe n’abagera ku 1929, mu gihe habonetsemo impfabusa imwe.
Abandi bamaze gushyikiriza kandidatire zabo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ni Dr Frank Habineza watanzwe n’Ishyaka rya Green Party,Mwenedata Gilbert na Shima Diane Rwigara bombi bashaka nabo kuziyamamaza nk’abakandida bigenga.
Bariyongera kuri Uwatunguranye mu gutanga Kandidatire ye ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ni Sekikubo Barafinda Fred washyikirije komisiyo y’Amatora mu ba mbere nubwo hari ibyangombwa byinshi yasabwe kubanza kujya gushaka.
Perezida Kagame buri cyangombwa yasabwaga na Perezida wa Komisiyo y’Amatora Prof.Kalisa Mbanda yabihabwaga na SG wa RPF Inkotanyi Ngarambe Franscos maze akabanza kubisoma akabona kubiha Prof.Kalisa Mbanda nawe akabisoma kugirango arebe ko ibyo amusabye aribyo atanze .
2,187 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply