Perezida Kagame nyuma yo gutanga kandidatire ye yavuze ku gitero cyahitanye umuntu abandi bagakomereka i Rusizi
— June 22, 2017
Please enter banners and links.

Kuri uyu wa kane tariki 22 Kamena 2017 nyuma yo gutanga kandidatire ye Perezida Paul Kagame yahumurije abaturage bo mu Karere ka Rusizi bahuye n’ikibazo bagaterwa n’abantu bataramenyekana, ashimangira ko iki kibazo cyatewe n’abantu baturutse hanze y’igihugu kidashobora kuzasubira .
Ubu butumwa Umukuru w’Igihugu yabutangiye mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma yo gushyikiriza Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kandidatire ye mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe kuwa 3 na 4 Kanama 2017.
Mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 20 Kamena 2017, abantu bagera kuri batatu bitwaje intwaro bateye abaturage bo mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Bugarama, bica umwe abandi umunani barakomereka.
Perezida Kagame yasobanuye ko abaturage bo mu Karere ka Rusizi n’abandi muri rusange, aho umutekano utabonetse uko bikwiye ari ikibazo gikwiye gushakirwa umuti mu maguru mashya, anahishura ko ababigizemo uruhare ari abantu bari baturutse hanze y’u Rwanda.
Yagize ati “Sinibwira ko bizasubira kabiri, gatatu, nta buryo bwo kugikemura cyangwa uwabiteye atarumva ko bidakwiye. Amakuru dufite ubu, byaturutse hanze. Hari Abanyarwanda bakoranye n’abo baturutse hanze gutera ibibazo, bateye grenade, barashe abantu, hari abakomeretse, hari abapfuye, hari n’abafashwe babigizemo uruhare. Turacyakurikirana neza kugira ngo tumenye ukuri kwabyo.”
Muri Werurwe uyu mwaka na none muri aka gace kari hafi y’umupaka w’u Rwanda n’u Burundi harasiwe abaturage babiri b’u Rwanda bahita bitaba Imana. Abagize uruhare muri iki gikorwa bahungira mu Burundi, dore ko aka gace kari nko mu kilometero kimwe uvuye ku mupaka w’ibihugu byombi.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col René Ngendahimana
Nyuma y’igitero cyagabwe muri iki cyumweru, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col René Ngendahimana, yasabye abaturage gukomeza kugirana ubufatanye n’inzego z’umutekano kuko imipaka yo muri kariya gace igoye gucungwa ku buryo ‘wavuga ngo nta kintu na kimwe gitambutse ariko iyo dufite amakuru atangwa n’abaturage ntihagire ushobora gukingira ikibaba abantu nk’abo ngabo biroroha’.
1,977 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply