Minisante igiye kujya igenzura ibikoresho byirukana imibu bicuruzwa mu Rwanda
— January 22, 2016
Please enter banners and links.
Mu rwego rwo kurushaho guhangana n’icyorezo cya malariya gikomeje kugira ubukana, Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko igiye kujya itanga icyemezo ku bikoresho byifashishwa mu kurwanya malariya bicururizwa mu Rwanda.
Mu kiganiro n’abikorera kuri uyu wa 20 Mutarama, Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Agnes Binagwaho yavuze ko ibikoresho bizajya bihabwa icyemezo mbere yo gutangira gucururizwa mu Rwanda ari ibikoreshwa mu kwirukana imibu(Mosquito repellent) n’inzitiramibu.
Yakomeje avuga ko ikigamijwe ari ukugira ngo abanyarwanda bajye bagezwaho ibikoresho bifite koko ubushobozi bwo guhangana n’imibu bityo babashe kwirinda kurwara malaria.
Dr. Binagwaho kandi yabwiye abikorera ko bakwiye gutangira gushora imari mu bucuruzi bw’ibikoresho n’imiti bikoreshwa mu kurwanya malariya dore ko bagiye no gutangira gutera imiti yica imibu mu ngo zose, igikorwa kizagirwamo uruhare n’abanyarwanda bose ndetse n’abikorera.
Danny Mutembe, uhagarariye ihuriro ry’amafarumasi y’abikorera yavuze ko yishimiye kuba bimwe mu bikoresho bitarebaga Minisante bigiye kujya bigenzurwa cyane.
Ati “ Ingamba zafashwe turazishimiye, twarebeye hamwe uburyo bimwe mu bicuruzwa bitarebaga Minisante ku bijyanye n’uburyo byinjira mu gihugu bigiye kujya ku rutonde rw’ibizajya bigenzurwa cyane nk’uko bikorwa ku miti igiye kwinjira mu Rwanda.”
Mutembe yavuze ko ku kijyanye no kuba farumasi z’abikorera zidakunda kugira imiti n’ibikoresho byifashishwa mu kurwanya malariya byaterwaga n’uko bumvaga muri Leta bihari bihagije ariko bagiye guhindura imyumvire na bo bagacuruza ibikoresho byose byatuma umunyarwanda yirinda malariya.
Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko kuva mu mwaka wa 2013 kugeza 2015 abarwaye malariya bakayivurwa bikubye gatatu. Mu mwaka wa 2013 abagera ku bihumbi 900 barayirwaye na ho abagera kuri miliyoni 2.7 bayirwara mu 2015.
Mu mwaka wa 2015, abagera kuri miliyoni 214 barwaye malariya mu gihe abagera ku bihumbi 438 ku Isi yose bahitanywe na yo; 90% byabo ni abo ku mugabane wa Afurika.
3,202 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Gahunda igi ry’Umwana na Kundwa kibondo byagabanije imirire mibi mu Bana muri Sovu
Hubatswe ibigo nderabuzima 50 muri Huye na Nyamagabe mu myaka 7 ishize
99% by’akato n’ihezwa ku bafite virusi itera SIDA byarashize muri Koperative Girubuzima Nyange
Mu bantu 15750 bapimwe agakoko gatera SIDA 37 nibo basanganywe ubwandu bushya
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply