Igisirikare n’igipolisi n’ibyabanyarwanda n’imbunda zigurwa mu misiro yacu, nidutsindira kuyobora igihugu ntakibazo bagira –Habineza
— March 5, 2016
Please enter banners and links.

Uyu munsi Kuwa 5 Werurwe 2016 ku Kimironko muri gulf Hotel habereye ikiganiro n’abanyamakuru cyari kigamije kubabwira ingamba zimwe na zimwe bafite zirimo kwitegura kujya mu guhatanira kuyobora igihugu ,kunenga zimwe muri gahunda za Leta zimwe muri zo harimo ubuvuzi buciriritse bwa Mituelle de santé n’ibibazo bagenda bahura nabyo.
Muri icyo kiganiro abanyamakuru babajije Perezida w’Ishyaka rya Green Party Frnk Habineza niba bashaka kuyobora igihugu kandi Ishyaka riri kubutegetsi rya FPR rifite igisirikare n’igiporisi n’imbunda ndetse barwanye intambara yokubohora igihugu bumva bazabakura kubutegetsi bigashoboka ?.

Gen.Nyamvumba Patrick
Frank Habineza yagize ati “izo ngabo n’igipolisi muvuga ntabwo ari ibya FPR ahubwo n’ibyabanyarwanda nibadutora ndumva bazakurikiza ibyo abanyarwanda bifuza kuko igihugu n’icyabanyarwanda.
Habineza yagize ati “niyo mpamvu igipolisi cyitwa Rwanda National police ,igisirikare cyikitwa Rwanda Defance Forces bivuze ko ari ibyabanyarwanda atari ibya FPR”.
Frank Habineza yasekeje abari bitabiriye icyo kiganiro Ishyaka Green Party ryari ryateguye aho yagize ati ahubwo ko igipolisi n’igisirikare ari iby’abanyarwanda kuki njye batama umupolisi undinda kandi hari abandi babafite?.

IGP Gasana Emmanuel
Ku bijyanye no gushaka gusimbura ku ntebe Perezida Kagame yicaraho y’umukuru w’Igihugu Frank Habineza yavuze ko barimo kwitegura ku buryo bazajya guhatanira umwanya wo kuyobora igihugu ndetse bakabikora n’imbaraga nyinshi nkuko ahandi biba ,nko muri Uganda Opozisiyo yahatanye na Museveni ku buryo bugaragara kandi nta kibazo biba biteye.
Hari n’ikindi basobanuriye abanyamakuru bakinenga aho banenze gahunda ya Leta yo kubuza Amashyaka gusaba inkunga ku giti cyayo aho bavuga ko mu bindi bihugu Amashyaka asaba inkunga kandi nta kibazo biteza no mu Rwanda bakaba basaba ko Leta icyo kintu yagikuraho kuko nayo inkunga ibona itayihagije kandi Amashyaka amwe na mwe ashobora kwishakira ingunga mu mahanga.
Ku kijyanye na Mituelle de santé yashyizwe mu kigo cya Leta RSSB banenze cyane uburyo icyo kigo kitaringanya abantu bose mu kwivuza aho bamwe bavurwa bakoresheje Rama abandi bagakoresha Mituelle de santé ariko bamwe bakavurwa neza ariko abandi bakivuza bigoranye ndetse hakaba hari n’imiti badashobora kubona bakaba basaba ko habaho kuringaniza mu myivurize.
Umunyamabanga uhoraho muri Green Party Ntezimana Jean Claude akaba yavuze ko abakoresha uburyo bwa Mituelle de santé hari amavuriro batemerewe kwivurizamo kandi wajya kumva ukumva hari abayobozi bariye amafaranga ya Mituelle de Sante ukibaza impamvu batarya aya Rama cyangwa ubundi bwishingizi bwo kwivuza.
Basoza ikiganiro Perezida w’Ishyaka rya Green Party Frank Habineza mu bibazo byinshi yavuze abanyarwanda bafite birimo kubura amazi aho yavuze ko ibice bimwe by’umujyi wa Kigali ijerekani igura amafaranga Magana atanu ,mu cyaro ugasanga hamwe na hamwe bavoma amazi mabi ndetse bamwe bayasangira n’inyamaswa akaba yavuze ko niba Abanyarwanda bashaka ubuzima bwiza bakagira amazi meza ,isuku ,umwuka mwiza n’imibereho myiza muri rusange bazatore Green Party mu matora y’umukuru w’igihugu maze itsinde ibagezeho ibyiza gusa.
Yakomeje avuga ko Abanyarwanda bakwiye gutinyuka bagatora abo bashaka babafitiye akamaro kandi akaba abizeza ko ni batora Green Party nkuko idahwema guhora ibasabira ibyiza ,ibitagenda igasaba Leta bigahinduka nibayitora mu matora y’umukuru w’igihugu bazaba batoye ibyiza ,ubuzima bwiza n’igihugu kiza.
Gatera Stanley
2,892 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply