umu amakuru-    Abantu 2 bakubiswe inyundo mu mutwe no mu maso barapfa | Umusingi

1 bukede    Abantu 2 bakubiswe inyundo mu mutwe no mu maso barapfa

Please enter banners and links.

1 bukede

 

 

Mu gihugu cya Uganda mu mujyi wa Kampala haravugwa umutekano muke aho abantu bakomeje kwicana nyuma y’amatora y’umukuru w’igihugu aherutse mu kwezi gushize.
Uyu munsi Kuwa 3 Werurwe 2016 ahitwa Kawempe abagabo 2 bakubiswe inyundo mu mutwe no mu maso barapfa babiba ibikoresho n’amafaranga bari bafite.
Si abo gusa kuko hari n’undi mugabo warashwe amasasu 8 mu gituza ubwo yinjiraga ni modoka ye iwe mu gipangu arapfa polisi ifata umugore we bikekwa ko ariwe wacuze umugambi wo kwica umugabo we.

Bukede
Uwitwa Joseph Sekito yavuze ko uwo bakubise inyundo yatwaraga moto ifite nimero UED474Z yari yarafashe ku nguzanyo ayitwayeho amezi 8 gusa .
Joseph yavuze ko umukiriya yamubwiye aho amujyana baragenda bagezeyo agiye kugaruka undi aramuhagarika ,mu gihe yahagararaga ategereje ko yicara kuri moto yumva amukubise inyundo mu mutwe agwa hasi moto barayitwara.
Undi witwa Geoffrey Walugembe we yavuze ko abajura bari bari mu modoka baramugonga atwaye moto agwa hasi bavamo bakubitisha ikibuno cy’imbunda bamukomeretsa mu maso moto barayitwara.
Avuga ko moto itari iye kuko nyirayo yari yaramuhaye akazi ko gutwara ninjoro kuko hari undi wayitwaraga kumanywa .
Avuga ko iyo moto yamufashaga kubona amata y’abana none akaba atazi uko abana be bagiye kubaho kuko we yakomeretse cyane akaba asaba ko abagira neza bamufasha abana be ntibicwe n’inzara.
Byahinduwe mu Kinyarwanda na Muhungu John

3,311 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.