umu amakuru- Umwe mu batowe muri Biro nyobozi ya ADEPR ashobora guteza ibindi ibibazo, afite imanza muri C.I.D | Umusingi

Umwe mu batowe muri Biro nyobozi ya ADEPR ashobora guteza ibindi ibibazo, afite imanza muri C.I.D

Please enter banners and links.

Uyu munsi Kuwa 30 Gicurasi 2017 nibwo hatowe nyobozi nshya muri ADEPR isimbura ba Sibomana Jean na Tom Rwagasana ariko umwe muri nyobozi nshya ashobora guteza ibibazo kuko afite ibirego muri polisi ishami rya C.I.D.

Inama yashyizeho Biro nyobozi ya ADEPR yabereye muri Dove Hotel ku Gisozi ikaba yari yitezwho byinshi ndetse benshi batunguwe no kudatorwa mu kuyobora ADEPR basigarana akababaro mu mitima yabo.

Nyobozi nshya imaze gutangazwa abantu bamwe na bamwe batangiye kuvuga byinshi bitandukanye bamwe bati iyi nyobozi tuyireke ikore turebe ibyayo kuko ari iy’agateganyo abandi nabo bati izakoreshe ukuri nitagaragaza ukuri kubyo ba Tom Rwagasana bakoze nabo ntacyo bazaba bakoze.

Ikinyamakuru Umusingi cyatangarijwe na bamwe mu bahoze baharanira ko nyobozi ya Rwagasana Tom na Sibomana yegura cyangwa ikeguzwa barimo Pasiteri Uwabimfura Modeste akaba yavuze ko nta kibazo bafite kuri nyobozi nshya ahubwo ikibazo bagifite ku munyamabanga mushya Ruzibiza Viateur .

Ngabo abatowe uyu munsi

Pasiteri Uwabimfura Modeste yagize ati “nta kibazo dufitanye na Biro nyobozi nshya yatowe ndetse turashima ko icyo twaharaniye ko nyobozi ya Sibomana Jean na Rwagasana Tom begura cyangwa bakeguzwa kubera imiyoborere mibi inzego zikaba zarabyumvise zikabikora ariko turacyafite ikibazo na Ruzibiza Viateur kuko niwe wajyaga ku maradiyo no mu binyamakuru avuga ko abarwanya Rwagasana Tom n’abagenzi be bakorana n’abanzi b’igihugu ndetse bafite umugambi wo guhungabanya amatora y’umukuru w’igihugu tukaba twaratanze ikirego muri C.I.D kandi tuzakomeza kumurega ndetse bigeze kure”.

Pasiteri Modeste yakomeje avuga ko icyabatangaje ari ukumva ko muri Biro nyobozi nshya hatowemo Ruzibiza Viateur tukibaza niba ari ukugororera ibyo yavuze cyangwa ari ibyiza yakoze?cyangwa ntago bazi ibyo yarashinzwe?twe abandi batowe nta kibazo tubafiteho tubashinze amaso ariko Ruzibiza we tuzakomeza ku murega kugeza tubonye ubutabera kuko amagombo yavuze ntago yadushimishije.

Abagize Inteko Rusange ya ADEPR kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 30 Gicurasi 2017, bahuriye mu nama idasanzwe, batoye Rev. Karuranga Ephraim nk’Umuvugizi w’iri torero nyuma y’aho uwari usanzweho ari mu maboko y’ubutabera akekwaho ibyaha birimo imicungire mibi y’umutungo waryo.

Mu bandi batowe harimo Umuvugizi Wungirije ari we Rev. Karangwa John (yari umuyobozi mu rurembo rwa ADEPR Uganda); Umunyamabanga Mukuru aba Pasiteri Ruzibiza Viateur wakoraga mu Ishami ry’ivugabutumwa ashinzwe urubyiruko.

Ushinzwe Imari n’Ubutegetsi watowe ni Umuhoza Aulerie wari usanzwe ari umukirisitu wa Paruwasi ya Remera; Umujyanama yabaye Pasiteri Nsengiyumva Patrick wari Umuyobozi w’urubyiruko rwa ADEPR ku rwego rw’igihugu.

Gatera Stanley

2,795 total views, 5 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.