Habazwe inka 20 mu kiriyo cya Semwanga
— May 30, 2017
Please enter banners and links.

Kuwa mbere taliki 29 Gicurasi 2017 amakuru aturuka muri Uganda ahitwa Kayunga aho umuherwe Ivan Semwanga avuka ari naho azashyingurwa habazwe inka 20 mu rwego rwo kugirango buri muntu wese uzaza gushyingura azarye inyama.
Imodoka zatwaye umurambo wa Semwanga zasanze abantu benshi cyane ku mihanda hafi yahoo avuka ndetse no kugera aho azashyingurwa abantu bari benshi cyane ari amarira n’induru kubera uburyo bamukundaga.
Abantu batandukanye bakomeje gutanga ubuhamya bwa Ivan Semwanga bavuga ko yari umuntu mwiza yafashaga cyane abakene ndetse havuzwe n’imwe mu mitungo ye asize aho bavuze ko asize amashuri 37 harimo ayisumbuye na za Kaminuza ,akaba yarahaye abanyeshuri 800 buruse yo kubigisha ariwe ubishyurira ndetse akaba yari afite abakozi 850 n’ibindi byinshi bamuvuzeho.


Hari abanenze ibyo itangazamakuru ririmo kumwandikaho nyuma yo gupfa aho bimwe mu binyamakuru byanditse ko yari afite inzoka y’umukara ariyo yamwishe kandi ko ariyo yamuhaye ubukire ,ibindi nabyo byandika bivuga ko yabaga muri Illuminati ,ibindi biti yari umupfumu mbese bavuga ko itangazamakuru ririmo guharabika nyakwigendera kandi atari byiza.
Ibyo bikiri aho umuryango wa nyakwigendera ukaba utarimo kuvuga rumwe na Zari wahoze ari umugore wa nyakwigendera Ivan Semwanga aho Zari avuga ko imitungo imwe ariwe ugomba kuyicunga umuryango ukavuga ko ntayo bazamuha kubera ko bari baratandukanye.
Zari afitanye abana 3 yabyaranye na Ivan Semwanga ariko nyakwigendera akaba yari yaratandukanye na Zari ndetse Zari ubu akaba ari umugore w’umuhanzi Diamond Platinumz wo mu gihugu cya Tanzania ndetse bakaba bafitanye abana 2.
Amakuru aturuka muri Tanzania ni uko n’umuryango wa Diamond utishimiye Zaria ho bavuga ko umusore wabo atari akwiye gushaka umukecuru ufite abana 3 bose.
Muhungu John –Kampala
3,053 total views, 3 views today

Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Leave a reply