umu amakuru- Zari Umugore w’umuhanzi Diamond umugabo we wa mbere Ivan w’umuherwe yitabye Imana | Umusingi

Zari Umugore w’umuhanzi Diamond umugabo we wa mbere Ivan w’umuherwe yitabye Imana

Please enter banners and links.

Ivan Semwanga wahoze ari umugabo wa Zari usigaye ubana n’umuhanzi Diamond Platnumz, yitabye Imana aguye mu bitaro byo mu Mujyi wa Pretoria muri Afurika y’Epfo kuri uyu wa 24 Gicurasi 2017.

Ivan Semwanga n’umugabo uvugwaho ubukire akaba yarakunze kubigaragaza ubwo yitabiraga ibitaramo muri Uganda akajya asuka amashilingi mu bantu bitabiriye igitaramo akaba yarabikoze inshuro nyinshi.

Ivan Semwanga wahoze ari umugabo wa Zari atanga amafaranga mu gitaramo

Ibumoso ni nyakwigenera umuherwe Ivan Semwanga naho iburyo ni umuhanzi Diamond ubu ukundana na Zari

Zari ubana na Diamond bafitanye abana babiri muri iki gihe, yabanje gukundana igihe kirekire na Semwanga ndetse banabyaranye abana batatu. Uyu mugore yakunze kuvuga ko nubwo yatandukanye n’uwo mugabo urukundo amufitiye ari ’urw’iteka’.

Semwanga ni umucuruzi ukomeye wo muri Uganda wabaga muri Afurika y’Epfo. Yitabye Imana ku myaka 40 y’amavuko azize indwara yo gucika imitsi yo mu bwonko.

Yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane aho yari arwariye mu bitaro by’I Pretoria muri Afurika y’Epfo. Mu butumwa Zari yacishije ku mbuga nkoranyambaga ze, yavuze ko Semwaga yari umugabo mwiza ndetse ko yakundaga kumubwira ko ubuzima ari buto bityo ko umuntu akwiye kubukoresha neza mu gihe akibufite.

Ati “ Imana ikunda abantu badasanzwe kandi uko niko wari umeze ndetse ndakeka ariyo mpamvu yashatse ko uyisanga”. Yakomeje avuga ko Semwaga yafashije abantu benshi bamugannye ndetse asigiye umurage mwiza abahungu babyaranye.

Semwanga yari afite ishuri n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi muri Afurika y’Epfo. Muri Uganda ho azwi mu bikorwa bye by’ubugiraneza akaba yaranigeze gutera inkunga ikipe y’Igihugu ya Uganda, Uganda Cranes.

 

 

2,971 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.