Chelsea yatwaye igikombe Arsenal nyuma y’imyaka 20 ntizakina Champions League
— May 21, 2017
Please enter banners and links.

Uyu munsi Kuwa 21 Gicurasi 2017 nibwo ikipe ya Chelsea yahawe igikombe cyayo cya Shampiyona yo mu Bwongereza mu gihe urugamba rwo kurwanira kuza mu makipe 4 ya mbere rwari rukomeye rukaba rwarangiye Arsenal ibaye iya 5 kubera ko Liverpool yatsinze ikaba iya 4.




Chelsea yabaye iya mbere n’amanota 93 mu gihe Tottenham Hotspur yabaye iya 2 n’amanota 86 mu gihe Man City yarangirije ku mwanya wa 3 n’amanota 78 na Liverpool FC irangiriza ku mwanya wa 4 n’amanota 76.
Abafana b’ikipe ya Arsenal ku isi yose babajwe no kubona ikipe yabo irangiza ari iya 5 itazakina Champions League nyuma y’imyaka 20 yari imaze ikina iri rushanwa.
Abafana ba Arsenal bari bamaze igihe bacyurira aba Man United na Liverpool ko bo batajya bajya kureba umupira kuwa kane kubera izo kipe zikunda gukina kuwa kane muri Europa League none nabo bagiye kujya bajya kureba ikipe yabo ikina kuwa kane kuko izakina Europa League.

Liverpool FC imaze gutsinda

Arsenal yabuze tike yo gukina Champions League

Alex Sanchez wa Arsenal ushobora kwigendera kubera ikipe ya Arsenal yananiwe kujya muri Champions League

Ozil nawe wa Arsenal ashobora kugenda ku buryo iyi kipe ishobora kubura abakinnyi bari bakomeye igahura n’ibibazo

Umutoza wa Arsenal Arsen Wenger yavuye ku kibuga yubitse amaso atinya kureba mu bafana kuko bari bababaye ndetse basaba ko yirukanwa
Arsenal FC kutaza muri 4 za mbere bishobora gutuma umukinnyi wabo Sanchez bacungitragaho yigendera ndetse na Ozil dore ki banze kongera amasezerano kubera ko babonaga ikipe ya Arsenal nta gahunda ifite yo gukina Champions League bakaba bashaka kujya mu makipe azakina muri iryo rushanwa.
Ndayambaje F
2,739 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Biravugwa ko bamwe mu banyarwanda bari barashoye imari muri Uganda byabakomeranye bagiye kujyanwa mu Nkiko kubera imitungo
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply