Perezida Kagame yiyemeje gufasha no gushyigikira ibikorwa by’uruganda rwa Huawei!
— May 17, 2017
Please enter banners and links.

Kuwa gatanu tariki 12 Gicurasi 2017 Perezida Kagame yahuye n’umuyobozi wungirije w’uruganda rwa Huawei ku isi, Madamu Lin Ruiqi, amwemerera ko Leta y’u Rwanda izafasha uru ruganda mu kubaka ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga.
Muri uko guhura, Perezida Kagame yemeje ko u Rwanda rugomba gufasha uru ruganda rwa Huawei mu kubaka ibikorwaremezo bitandukanye bigendanye n’ikoranabuhanga mu Rwanda, anongeraho ko amasezerano y’ubufatanye yasinywe hagati ya Leta y’u Rwanda n’uruganda rwa Huawei, ari ingezi cyane kandi ko Leta izafasha bishoboka Huawei mu gushyira mu bikorwa ayo masezerano ashingiye ku mishanga itandukanye y’ikoranabuhanga kandi vuba, mu rwego rwo gukomeza gukoresha no guha ikoranabuhanga abanyarwanda.
Ni mu gihe Madamu Lin Ruiqi yavuze ko iyo mishanga yose ikubiye muri ayo masezerano yatangiye kandi Huawei izakomeza guteza imbere ishyirwa mu bikorwa ryayo, mu gufasha u Rwanda gukomeza kuba ku isonga mu ikoranabuhanga mu karere ruherereyemo.

Umuyobozi wungirije w’uruganda rwa Huawei ku isi, Madamu Lin Ruiqi, yereka Perezida Kagame bimwe mu byo biyemeje gukora.
Muri Werurwe uyu mwaka turimo, Huawei yasinye amasezerano y’ubufatanye na Leta y’u Rwanda, agendanye no gutangira ku mugaragara ubufatanye mu bijyanye n’ikoranabuhanga, aho nk’uko ayo masezerano abiteganya, Huawei izafasha u Rwanda mu kubaka amakusanyirizo(ububiko) bw’amakuru bwo ku rwego rw’akarere, kubaka ibigo bitanga internet ku rwego rw’igihugu kandi igezweho, ndetse no guteza imbere uburezi n’imyigishirize y’ikoranabuhanga mu mashuri, kugira ngo u Rwanda ruhinduke ikigega cy’ikoranabuhanga mu karere ruherereyemo.
Madamu Lin Ruiqi yagize ati:”Ni ingenzi cyane gushakira hamwe iterambere ry’ikoranabuhanga mu bihugu bya Afurika. Huawei yifuza gusangira ubunararibonye bwayo mu bijyanye n’ikoranabuhanga n’ibihugu bya Afurika. Hamwe n’ubwo bunararibonye tuzubaka Afurika iteye imbere.”
Mbere y’uko aba bayobozi bahura, nk’umuyobozi wa Smart Africa Board, Perezida Kagame yakiriye inama ya 5 ya Smart African Board, aho uruganda rwa Huawei narwo rwitabiriye nk’umunyamuryango ndetse n’umushakashatsi mu bigendanye n’ikoranabuhanga.
Twababwira ko mu rwego rwo kwigira hamwe uburyo bwo kwihutisha guhindura Afurika nziza kurushaho binyuze mu ikoranabuhanga,abayobozi b’ibihugu birenga 30, barimo n’abakuru ba Guverinoma n’abaminisitiri batandukanye bitabiriye iyo nama; mu bari bayitabiriye twavuga nka Perezida wa Niger, Mahamadou Issoufou, Minisitiri w’intebe wa São Tomé na Príncipe, Patrice Trovoada, Minisitiri ufite itumanaho mu nshingano ze wa Afurika y’epfo, Siyabonga Cwele, uwa Nigeria, Adebayo Shittu, ndetse n’umunyamabanga ushinzwe ikoranabuhanga muri guverinoma ya Kenya, Joe Mucheru.
2,023 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Mukakarangwa Francisca na Batamuriza Esther baratabaza Perezida Kagame, Ya mitego Bamporiki yavuze igeze muri RCA aho umuyobozi wayo yateze abantu 12 ashaka ko bajya Mageragere gufungwa barengana.
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Biravugwa ko bamwe mu banyarwanda bari barashoye imari muri Uganda byabakomeranye bagiye kujyanwa mu Nkiko kubera imitungo
Leave a reply