Gen J. Nziza yizeje umuryango w’uherutse kuraswa n’abasirikare I Gikondo ko bazahabwa ubutabera
— May 13, 2017
Please enter banners and links.

Mu muhango wo gusezera bwa nyuma kuri Ntivuguruzwa Aimé Yvan uherutse kuraswa n’abasirikare babiri i Gikondo mu murenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro, Gen Jack Nziza wari uyoboye itsinda ry’ingabo z’u Rwanda zagiye kwifatanya n’umuryango yawijeje ubutabera, avuga ko mu gihe abasirikare bakekwaho ubu bugizi bwa nabi bazahamwa n’icyaha bazahanwa by’intangarugero.
Gen.J Nziza yavuze ko igisirikare cy’uRwanda cyababajwe n’urupfu rwa nyakwigendera kandi ko abakoze ubwo bugizi bwa nabi nibahamwa n’icyaha bazahanwa bikomeye.
Uyu muhango wabereye mu kagari ka Mbuye, mu murenge wa Kibirizi, akarere ka Nyanza wanitabiriwe na Gen Jack Nziza wari ukuriye itsinda rya RDF ryagiye kwifatanya n’umuryango wa Nyakwigendera.
Mu ijambo yavugiye muri uyu muhango, Gen Jack Nziza yihanganishije uyu muryango wabuze umuntu wabo n’inshuti ze, avuga ko igisirikare cy’u Rwanda cyababajwe n’iki gikorwa kigayitse cyakozwe na bamwe mu basirikare bacyo.
N’ubwo iperereza rigikomeje, Igisirikare cy’u Rwanda kivuga ko ibimaze kugerwaho byagaragaje ko aba basirikare babiri bari banyoye inzoga ku buryo ari byo bishobora kuba byarabateye iyi myitwarire idahwitse.
Gen Jack Nziza yavuze ko ubutabera buzakora akazi kabwo, avuga ko mu gihe ibimenyetso simusiga bizagaragaza ko aba basirikare ‘bagikekwaho’ iki cyaha bagikoze bazahanwa by’intangarugero.
Umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda Lt Col René Ngendahimana na we wari witabiriye uyu muhango yavuze ko aba basirikare bakekwaho kwica uyu mugabo babikoze mu izina ryabo atari mu izina ry’ingabo z’u Rwanda.
Lt Col René Ngendahimana avuga ko abasikare ba RDF batozwa imyitwarire inoze, bityo igisirikare cy’u Rwanda kitakwihanganira abagihesha isura mbi.
Ati “ Indangagaciro za RDF zirasobanutse, akamaro kacu ni ukurinda abaturage, ntabwo ari ukubagirira nabi. RDF ntijya yihanganira na busa imyitwarire idahwitse. Bisobanuke neza bariya bakoze (bakekwaho/ntibarabihamywa) iki cyaha babikoze mu izina ryabo bwite, ntabwo ari mu izina rwa RDF.”
Mukuru wa nyakwigendera yavuze ko Ingabo z’uRwanda zagaragaje ko zidashyigikiye ibyo abasirikare 2 bakoze ariyo mpamvu baje kwifatanya natwe kandi bakaba batwijeje ko abishe murumuna wanjye bazahanwa bikomeye kandi bakaba batwijeje kutuba hafi kandi twishimiye uburyo batubaye hafi n’ubufasha baduhaye mu gusezera nyakwigendera n’ubwagaciro.
3,269 total views, 1 views today

Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Leave a reply