Inzu ya Rujugiro UTC igiye gutezwa cyamunara
— May 11, 2017
Please enter banners and links.

Amakuru agera ku kinyamakuru Umusingi aravuga ko umuturirwa Union Trade Center (UTC) w’umunyemari Rujugiro Ayabatwa Tirbert washyizwe ku rutonde rw’imitungo yafatiriwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro, RRA, kubera ibirarane by’imisoro ku buryo ishobora gutezwa cyamunara mu gihe ba nyirayo batishyuye.
Itangazo rya RRA rigaragaraho amazina y’imitungo 14 harimo na UTC ya Rujugiro. Muri iri tangazo ubuyobozi bwa RRA bumenyesha abantu bose ko imitungo itimukanwa iri kuri urwo rutonde yamaze gufatirwa.

Rikomeza rivuga ko nta muntu wemerewe kuba yayigura cyangwa kuyikodesha mu gihe iryo fatira ritaravaho.
RRA yibukije bene yo ko bagomba kwishyura ibirarane by’imisoro bitarenze iminsi 15 kuva iri tangazo risohotse. Rinavuga kandi ko abari kuri urwo rutonde ari inshuro ya nyuma bibukijwe kuko ngo nibatabishyira mu bikorwa ‘iyo mutingo izatezwa cyamunara’.
RRA ntitangaza ingano y’amafaranga y’imisoro yishyuza ba nyir’iyi mitungo, gusa amakuru avuga ko impamvu ariko bikiri hagati y’usora n’iki kigo.

Amakuru yizewe Ikinyamakuru Umusingi cyacukumbuye ni uko RRA yishyuza Rujugiro imisoro yo kuva mu 2007 kugera mu 2013 aho ngo ubariyemo n’amande ari miliyari imwe na miliyoni zirenga ijana.
Twabibutse ko Rujugiro yagize kuvugira kuri radio imwe mpuzamahanga ko imitungo ye niyo yaba nyuma y’imyaka 100 azayisubirana bityo bituma bamwe bibaza icyo Rujugiro yari yizeye ku buryo yananirwa kwishyura imisoro akumva ko imitungo ye itatezwa cyamunara.
2,313 total views, 1 views today

Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Leave a reply