Diane Rwigara ugiye kwiyamamariza kuba Perezida yatsinzwe rugikubita imbere y’abanyamakuru
— May 4, 2017
Please enter banners and links.

Kuwa 3 Gicurasi 2017 muri T2000 mu mujyi wa Kigali saa munani zamanywa nibwo umukobwa wa nyakwigendera Rwigara Asinapol Diane Rwigara yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru ariko muri icyo kiganiro yari yahamagaje abanyamakuru aho yabatangarije ko yiteguye kwiyamamaza kuyobora u Rwanda mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu kwezi kwa munani uyu mwaka ,Diane yananiwe gusibiza bimwe mu bibazo byamubajijwe.
Muri icyo kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ,Ikinyamakuru Umusingi hari ibintu 3 gisanga uyu mukobwa ibyo avuga atazabishobora kubera uburyo yabwiye itangazamakuru.
Icya mbere Ikinyamakuru Umusingi cyamubajije niba afite amafaranga ahagije yo gukoresha mu matora yiyamamaza ananirwa kuvuga umubare w’amafaranga yateganyirije icyo gikorwa ahubwo avuga ko yizeye ko azatsinda RPF.
Diane Rwigara yagize ati “amafaranga nzayababwira ubutaha gusa hari abantu benshi banshyigikiye kandi nzatsinda kuko mbishoboye kandi ibisabwa byose mbifite”.

Mu gihe umuntu ahamagaye itangazamakuru ni uko aba yizeye ko ari busubize buri kibazo cyose ari bubazwe ariko mu gihe utangiye kuvuga amagambo gusa adafite gihamya uba wamaze kugaragaza integer nkeye kandi uba umaze gutsindwa.
Ntago itangazamakuru rigendera ku magomba gusa uba ugomba no kugaragaza ibimeyetso ,Diane Rwigara byibuze aba yarabwiye abanyamakuru ko yateganyije amafaranga runaka kuko ntabwo yajya kujya mu bintu nk’ibyo by’amatora kwiyamamaza birahenda kuzenguruka igihugu cyose ngo ube udafite amafaranga runaka waba warateganyije by’agateganyo cyangwa wararangije kubiteganya ukayababwira ukabemeza koko ko ubishoboye ,umwe mu baturage Ikinyamakuru Umusingi cyabajije nyuma y’ikiganiro n’abanyamakuru utarashatse ko amazina ye atangazwa niwe wabivuze gutyo.

Diane Rwigara
Ikindi kibazo cya Diane kigaragaza gutsindwa kwe ni uburyo yavuze ko bitewe n’urupfu rwa se aribyo byatumye ashaka kwiyamamaza kuba Perezida w’uRwanda kubera ko nta butabera babonye abishe ise bafatwe bagezwe imbere y’ubutabera ,ibyo bikaba bigaragaza ko agiye kwiyamamaza kubera ko atabishoboye ahubwo kubera ikindi kintu gitumye abijyamo.
Hari bamwe batangiye kuvuga ko kuba Perezida utabishaka kubera umujinya cyangwa amarangamutima runaka n’ubwo hari abandi bavuga ko nabyo bishoboka ariko iyo nta ntambara cyangwa abantu rusange babangamiwe umujinya cyangwa amarangamutima yatuma ubijyamo ariko nabwo ugomba kubwira abo mufatanije uko upanga urugamba ariko ibintu byo kwiyamamaza mu mahoro ntago bizamo amaranga mutima cyangwa umujinya nkaho ushaka kwihorera.

Diane Rwigara abajijwe ikibazo agaseka
Mu gihe igihugu kiri mu mutuzo n’amahoro abantu biyamamaza bagomba kuba babifitiye ubushobozi mu bijyanye n’amafaranga nkuko Green Party yahamagaye abanyamakuru bayibaza ingengo y’imari bazakoresha mu matora kuko nabo bashaka kuyoborwa u Rwanda bakayivuga y’agateganyo ko ari Miliyoni 2 z’amadorari y’America.
Abantu bibajije impamvu Diane Rwigara agira ibanga akanga kubwira itangazamakuru gahunda yose afite akavuga bimwe ibindi akabigira ibanga bigaragara ko aramutse anatsinze ko Leta ye kugirango umunyamakuru abone amakuru bizagorana cyane.
Ikindi aburamo ni uko ataramenya kuvuga neza imbere y’abantu benshi kuko iyo ugiye imbere y’abantu udashobora kubumvisha icyo ushaka uvuga usa nufite ubwoba cyangwa usoma nkaho ibyo ugiye gukora hari umuntu wabikubwiye utabyiyumvamo nawe byasanga nkaho afite abamukoresha ndetse bamwandikiye ibyo ari buvuge atari we wabyitekerereje.
Mu bantu 2 bamaze kwemeza ko baziyamamaza kuyoborwa u Rwanda bigenga bombi ntibaremeza abantu ko babikwiye koko harimo Diane Rwigara na Mpayimana Philippe .
Ikintu yavuze cyumvikanye cyane ni uko yavuze ko Leta ye azashyigikira itangazamakuru kimwe n’abandi bose banenga ubutegetsi bwa Perezida Kagame bose baza bavuga ko bazashyigikira itangazamakuru kandi Diane Rwigara akaba yarabivuze ari umunsi w’ubwisanzure bw’itangazamakuru ejo Kuwa 3 Gicurasi 2017.
Ibi na Frank Habineza wa Green Party akaba yarabivuze ko naramuka atsinze akaba Perezida w’uRwanda azashyigikira itangazamakuru naryo rigatera imbere ,ubwo Perezida Kagame amenye ko mu matora icyo kibazo agomba kuba yagishakiye umuti kugirango batazamutsinda.
Gatera Stanley
3,341 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Mukakarangwa Francisca na Batamuriza Esther baratabaza Perezida Kagame, Ya mitego Bamporiki yavuze igeze muri RCA aho umuyobozi wayo yateze abantu 12 ashaka ko bajya Mageragere gufungwa barengana.
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Biravugwa ko bamwe mu banyarwanda bari barashoye imari muri Uganda byabakomeranye bagiye kujyanwa mu Nkiko kubera imitungo
2 Comments
Umuntu afata umwanzuro kubera ibibazo. HE yafashe umuheto kubera ihezwa nokuba impunzi rero ntabwo Diane rwose bitangaje kuba yafata umwanzuro wokurwanya akarengane kuko kamukorewe.
Ahubwo wowe nk’umunyamakuru urahita ugaragaza uruhande ubogamiyeho kdi nk’umunyamakuru intego yawe ni iyo gufata impu zombi.How do u dare judging s.o directly amatora yarangiye?iyi nkuru yawe huzuyemo amarangamutima menshi.be professional please.Analysis yawe yuzuyemo amarangamutima gusa nubwo bwose atatsinda umusaza wacu ariko mujye mwubaha ibitekerezo by’abandi.c’est ca la democratie.