umu amakuru- Interahamwe zateye umwaku aba Perezida 2 bo muri Congo Mobutu na Kabila barapfa | Umusingi

Interahamwe zateye umwaku aba Perezida 2 bo muri Congo Mobutu na Kabila barapfa

Please enter banners and links.

Amakuru y’urupfu rw’Abaperezida 2 bo mu gihugu cya Congo aribo Perezida Mobutu Seseseko na Kabila Desire bivugwa ko batewe umwaku no gukorana n’interahamwe zari zarahungiye mu bihugu bitandukanye birimo Congo Brazaville ,Chad ,Malawi n’ibindi bihugu bitandukanye.

Mobuto wavutse mu mwaka wi 1930 apfa tariki 7 Nzeri 1997 aguye mu gihugu cya Morocco azize kanseri ariko akaba yarapfuye amaze gutsindwa na Desire Kabila.

Aho niho hari kwa Mobutu

Umugore wa Mobutu yitwaga Marie-Antoinette Mobutu akaba yariganaga umugore wuwahoze ari Umwami w’Ubufaransa Louis XVI wari ufite umugore wari warigize igihangange ku isi witwaga Marie Antoinette.

Uyu mugore yambaraga imuguro y’inkweto 100 ku munsi ndetse yari afite abakozi bo mu rugo 100 ariko byose ari ugukandamiza abaturage ndetse aribyo na Mobutu yakoraga.

Abana ba Mobutu bigaga mu gihugu cy’Ubufaransa bafite indege yabo ibatwara kwiga buri munsi ikabagarura bafite n’abasirikare babarinda ndetse  umugore we yahahaga mu Bufaransa nkaho muri Congo nta biryo byahabaga.

Mobutu yakoranaga n’ibihugu bikomeye birimo Ubushinwa ,America ,Ububiligi n’ibindi byinshi aribyo byatumaga yumva ko akomeye nta gihugu cyamushobora.Nyina wa Mobuto yitwaga Marie Madeleine Yemo yakoraga muri hotel aza guhura n’umugabo ariwe ise wa Mobutu Albéric Gbemaniwakoraga akazi kububoyi  gutekera umucamanza w’Umubiligi barakundana babyarana umwana w’umuhungu ariwe Mobuto.

Mobutu Sese Seko na Richard Nixon i Washington, D.C 1973.

Mobutu yabayeho umunyamakuru ndetse inkuru ze yandikaga cyane zibandaga ku kurwanya ubukolone aho yandikaga muri Magazine yitwaga Actualités Africaines ndetse inkuru ze zatumye amenyekana cyane bituma abahanga muri Zaire bamushakisha bahura nawe baganira uburyo Zaire yicyo gihe yakwikura mu bukolone.

Mobutu yaje kuba inshuti na Patrice Lumumba ndetse ajya mu Ishyaka rye ryitwaga Mouvement National Congolais (MNC)ariko amakuru akavuga ko abashinzwe iperereza mu gihugu cy’Ububiligi bari baramuhaye akazi ko kujya abaha amakuru.

Mobutu muri rusange nyuma y’umugore we wa mbere amaze gupfa yashatse undi witwaga Bobi Ladawa babyarana abana 4 mu gihe umugore we wa mbere babyaranye abana 9 ariko muri rusange Mobutu akaba yarabyaye abana 22.

Mobutu ubwo yari yaroherejwe kwiga mu Bufaransa mu kigo gishingiye ku idini Gatolika yahawe igihano cyo kujya gukora igisirikare imyaka irindwi bikaba byaramufashije gukorana na Lumumba kuko Zaire imaze kubona ubwigenge mu mwaka wi 1960 Lumumba wari Minisitiri w’Intebe yagize Mobutu umukuru w’ingabo

Mobutu yari inshuti na Habyarimana Juvenal wahoze ari Perezida w’uRwanda yarabujije Abanyarwanda gutaha mu gihugu cyabo avuga ko ari gito.

Nyuma ubutegetsi bwa Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda bwari buyobowe na Perezida Kagame bumaze kubohora igihugu,interahamwe zishe Abatutsi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zahungiye muri Congo no mu bindi bihugu bitandukanye zitangira gutera u Rwanda zishaka kugaruka kongera kwica abandi ariko ntibyazikundira kubera ko RPF yabohoye igihugu yari ifite imbaraga zo kongera kubahashya baratsindwa mu ntambara y’abacengezi itari yoroshye kubera ko izo nterahamwe zari zishyigikiwe.

Perezida Mubuto yashyigikiye interahamwe bityo zimutera umwaku arapfa kuko ibyo zakoze bitari byiza zimutera umwaku arahunga apfira muri Morocco asimburwa ku butegetsi na Perezida Desire Kabila nawe amaze kugera ku butegetsi yatangiye gukorana n’interahamwe bituma u Rwanda rutakwihanganira guhora ruterwa n’interahamwe zivuye muri DR Congo nibwo u Rwanda rwinjiraga muri Congo guhagarika interahamwe.

Minisitiri w’Ingabo mu Rwanda Gen.Kabarebe James wabayeho umukuru w’ingabo za Congo aganira n’abanyamakuru I Nkumba avuga uburyo batayo 2 gusa z’abasirikare b’uRwanda barwanye n’ibihugu bigera muri 7 bigatsindwa yagaragaje ko u Rwanda rukomeye cyane ku isi.

Gen.Kabarebe yavuze uburyo Mobutu yakoranaga n’interahamwe ndetse amaze guhunga avuye ku butegetsi mu ntambara yabaye mu 1996-1997 hagashyirwaho Desire Kabila nawe yagira ku butegetsi nawe agakora nk’ibyo Mobutu yakoraga ndetse yazize nawe akurwa ku butegetsi n’umuhungu we Joseph Kabila bombi Mobutu na Kabila Desire barapfuye bazize gukorana n’interahamwe zabateye umwaku.

Kubera intarahamwe nyinshi zari muri Congo zahoraga zitera u Rwanda zikica abantu aribyo byatumye u Rwanda rwinjira muri Congo mu rwego rwo gushaka umuti w’ikibazo cy’umutekano bityo bituma impunzi zari zarahungiyeyo zicyurwa abandi batinyaga ubwicanyi bakoze bahungira mu bindi bihugu bitandukanye nkuko Wikipedia.org ibivuga.

Tuzabagezaho n’amwe mu mateka ya Desire Kabila n’uburyo nawe yapfuyemo n’icyamwishe .

Tuzakomeza kubagezaho iyi nkuru ivuga kuri Congo uburyo yari yarabaye indiri y’interahamwe n’uburyo abo Perezida bapfuyemo.

Gatera Stanley

3,234 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.