umu amakuru- Umwe mu bishe Iribagiza Christine ku Kicukiro avuga ko umugambi wari uwo kwica abantu 1000 | Umusingi

Umwe mu bishe Iribagiza Christine ku Kicukiro avuga ko umugambi wari uwo kwica abantu 1000

Please enter banners and links.

Kuri uyu wa 29 Mata 2019 Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu 4 bakurikiranyweho kugira uruhare mu kwica abantu batandukanye mu mujyi wa Kigali barimo umugore witwa Iribagiza Christine wiciwe iwe mu Karere ka Kicukiro.

Flat TV bibye

Iperereza ryakozwe nyuma y’urupfu rw’uyu mugore, umukozi we kimwe n’umuzamu warindaga iduka ry’ibikoresho bya ‘electronique’ i Gacuriro ryagaragaje ko abantu bane barimo abagabo batatu n’umugore umwe babigizemo uruhare.

Uko ari 4 beretswe itangazamakuru uyu munsi ku kicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru.Iribagiza yishwe Kuwa 13 Mata 2017 mu gihe cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ,Nyakwigendera akaba yari umucikacumu .

Majyambere Bertin wiyemerera ko yishe Iribagiza Christine tariki ya 13 Mta 2017, avuga ko umugambi we wari ukwica abantu nibura 1000 ndetse no kuri uyu munsi yari kwica undi.

Polisi ivuga ko Iribagiza amaze kwicwa bahise batangira iperereza ngo bamenye ababigizemo uruhare, nyuma hashize icyumweru kimwe haba ubundi bwicanyi i Gacuriro, abagenzacyaha babihuje basanga bufitanye isano.

Iribagiza wishwe ku ruhande n’imodoka ya polisi ishinzwe iperereza

Majyambere wiyemerera kwica Iribagiza avuga ko yari amaze iminsi ine yonyine amaze gufungurwa nyuma y’aho arangirije ibihano by’icyaha cyo kwica murumuna we.

Yavuze ko akimara gufungurwa yasanze abantu baramutwariye imitungo, ngo asanga nta hantu ho kuba afite, bituma ashaka uburyo yazajya yica abantu akabambura n’amafaranga.

Ku wa 13 Mata 2017, Majyambere yabwiye mugenzi we Hassan bigeze gufungirwa hamwe muri Gereza ya Gasabo iherereye mu Murenge wa Kimironko, ko yaza akajya kumwereka ikiraka cyabaha amafaranga.

Ngo yasabye ko n’umugore wa Hassan na we yaza bakajyana. Bageze mu rugo rwa Iribagiza ngo barakomanze umuzamu arabakingurira, ahita afata amapingu ayambika wa mudamu bazanye ngo ajijisha yerekana ko ari ushinzwe iperereza uri mu kazi.

Abaza umuzamu aho nyirabuja ari, ababwira ko ari mu nzu, Majyambere ngo yamusobanuriye ko ari mu iperereza atigeze asobanura, asaba Iribagiza ibihumbi 25 by’amadorali ngo arabimwima.

Majyambere ngo yabanje kwica umuzamu, amusiga azi ko yapfuye. Nyuma ngo ahita asubira mu cyumba cya Iribagiza amunigisha ishuka yari yiyoroshe asiga amwishe. Ibi ngo yabifatanyije na Hassan, na we wiyemereye ko yamufashe amaguru.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Theos Badege avuga ko Majyambere na Hassan bigeze gufungirwa hamwe muri Gereza ya Gasabo ari na ho ngo bacuriye umugambi wo kuzica Iribagiza.

2,389 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.