Perezida Kagame yanenze cyane abagishakisha amazina ya Jenoside yakorewe Abatutsi
— April 7, 2017
Please enter banners and links.

Perezida Kagame ubwo yatangizaga umuhango wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 23 yanenze cyane abantu badaha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bagishakisha andi mazina bayita.
Mu ijambo ritangiza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida Kagame yashimye abanyafurika bagize uruhare mu gufatanya n’u Rwanda mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.
Aha yatanze ingero z’abanyamahanga barimo abasirikare bo mu bihugu bitandukanye banze kumvira amategeko y’abari babatumye ahubwo bagakurikiza umutimanama wabo bakarokora imbaga y’abatari bake.
Umukuru w’Igihugu yagize ati “Abasirikare ba Ghana hari abanze kumva ibyo bababwiraga baravuga ngo ibyo ntabwo aribyo…hari n’abandi hano bagiye barokora abantu bava mu bihugu bitandukanye, Umunyamerika warwanye ku bantu akagaburira abari bihishe, agahuruza, akagira ate… nawe twamuhaye ishimwe rijyanye n’igikorwa.”
Perezida Kagame yakomeje ku ntambwe y’u Rwanda avuga ko rwiyemeje gukemura ibibazo ruhura nabyo umunsi ku wundi ariko ko ruhera ku byo rufitiye ubushobozi. Ati “Hari uburyo bwo gukemura ibintu bimwe dushoboye nk’u Rwanda, ibyo tudashoboye ibyo bikomeze bijye iruhande.”Yakomeje avuga nano ati dukorana n’inshuti kandi dukeneye inshuti .

Mousa Faki, AU commission’ s chairperson niwe mushyitsi mukuru wari kumwe na Perezida Kagame ubwo bacanaga urumuri ku rwibutso rwa abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ku Gisozi.
Yagarutse ku bashakira Jenoside yakorewe Abatutsi mazina
Perezida Kagame yagarutse cyane ku banyamahanga bamaze igihe bagoreka inyito ya Jenoside bamwe bavuga ko ari ‘Jenoside yo mu Rwanda’ abandi ‘Jenoside y’Abatutsi’ aho kuba ‘Jenoside yakorewe Abatutsi’nandi mazina.


Mousa Faki, AU commission’ s chairperson ibumoso na Perezida Kagame ari kumwe na Jeanette Kagame bunamira abazize Jenoside
Ibi yabivuze mu gihe Ambasade y’u Rwanda muri Kenya yahinduye aho yajyaga ikorera ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma yaho Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rikomeje gukoresha imvugo ‘Jenoside yo mu Rwanda’ rigatsimbarara burundu ryanga gukoresha ‘Jenoside yakorewe Abatutsi’.
Ibi byatumye ibikorwa byo kwibuka, bikurwa ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye aho muri Kenya ahubwo Ambasade igena ko bibera mu nyubako izwi nka KCC. Gusa, abakozi b’Ishami rya Loni muri iki gihugu batumiwe, bikaba byitezwe ko baza no gutanga ubutumwa bw’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guteress.
Perezida Kagame yavuze ko ibiganiro biri kuba muri iki gihe ku nyito ya Jenoside, byarenze ku guha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ahubwo bikajya ku bidafite akamaro.
Ati “Nk’ubu iyo wumva ibiganiro bibaho bijya mu magambo, ntabwo bikiri ubuzima bw’abantu bwatakaje bakajyaho bakavuga ngo ni Jenoside y’Abatutsi, ni jenoside ya 1994 ubu abantu barashakisha uko bita icyabaye ,si ikibazo cy’abantu bishwe ni ikibazo cyo gushaka uko bita inyito.”
Ibi biganiro biba hirya no hino bishakira inyito Jenoside, yashimangiye ko bipfuye. Ati “ Abo bagira uruhare mu gushaka uko babyita nibo bagize uruhare mu byabaye. Twabuze abantu barenga miliyoni, kandi ntabwo cyari ikiza, byakozwe n’abantu. Politiki niyo mpamvu, yaba iy’imbere mu gihugu cyangwa mpuzamahanga.”
Yakomeje agira ati “Bazana impuguke, gukora iki? Kugarura miliyoni yacu y’abantu twabuze? Nk’Abanyarwanda ntidukwiye gutwarwa n’ibyo bidafite akamaro, dufite ubuzima bwacu dukwiye kubamo. Jenoside ifite igisobanuro ntabwo ari njye wagishyizeho. Niba ufite ikibazo cyo guhuza icyo gisobanuro n’ibyabaye hano, ni uko ufite ikibazo, ukwiye gukemura icyo kibazo.”
Perezida Kagame yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe na mbere ya 1994 ariko ko hari abantu benshi bajya babyirengagiza. Asaba Abanyarwanda kubaho ubuzima bwabo ‘tukareka ibyo bidafite akamaro’. Ikindi kandi yashimangiye ko ibyabaye mu Rwanda bidakwiye gusubira ukundi, ko nta muntu uzongera guhigwa azira uko yavutse.
2,510 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Mukakarangwa Francisca na Batamuriza Esther baratabaza Perezida Kagame, Ya mitego Bamporiki yavuze igeze muri RCA aho umuyobozi wayo yateze abantu 12 ashaka ko bajya Mageragere gufungwa barengana.
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Biravugwa ko bamwe mu banyarwanda bari barashoye imari muri Uganda byabakomeranye bagiye kujyanwa mu Nkiko kubera imitungo
Leave a reply