Meya wa Rusizi n’igisirikare barashyira iterabwoba ku bacuruzi ba Rusizi ya mbere bashaka kubahombya
— March 31, 2017
Please enter banners and links.

Rusizi ya mbere ku mupaka na Centre mu Mujyi aho bucyera abacuruzi barafatana mu ijosi cyangwa bamwe bigire gukorera muri Congo kubera iterabwoba bashyirwaho n’uhagarariye ingabo wungirije ndetse na Meya.
Bamwe muri abo bacuruzi barasaba ko Perezida Kagame abatabara kuko bagiye kurenganywa bagahomba amafaranga menshi kandi ahora abashishikariza kwiteza imbere no kurwanya ubukene ,ndetse na Leta igahomba kubera inyungu z’abayobozi n’abacuruzi bamwe na bamwe.

Inzu y’abacuruzi ba Rusizi ya mbere biyubakiye ubuyobozi bushaka gutesha agaciro ngo ijye icururizwamo imboga gusa nkuko bamwe mu bacuruzi babwiye Ikinyamakuru Umusingi(Photo Umusingi)

Izi n’izindi nyubako zirimo kuhubakwa n’ubwo barimo kuhabirukana (Photo Umusingi)

Izi ni zimwe mu nyubako zihubatse bavuga ko abazicururizamo bacuruza mukajagari (Photo Umusingi)
Barasaba nanone ko ukuriye Polisi y’igihugu IGP Emmanuel Gasana na Gen.Patrick Nyamvumba umugaba mukuru w’Ingabo ko bakwiye kwinjira muri iki kibazo bakagikemura.
Kuwa 25 Werurwe 2017 Ikinyamakuru Umusingi cyahuye n’itsinda ry’abacuruzi bari muri iyo nama bacururiza ku mupaka wa Rusizi Kamembe maze batangaza ko bashyirwaho iterabwoba n’uhagarariye ingabo w’ungirije witwa Lt .col. Mugisha Vecent ndetse bishyigikiwe na Meya HARELIMANA FREDERIC.

Inyubako zihubatse zicururizwamo (Photo Umusing)
Bamwe mu bubaka amazu ku Ruzizi ya mbere babwiye Ikinyamakuru Umusingi ko uyu musirikare Lt.Col.Mugisha yababwiye ko abubaka amazu y’ubucuruzi bazashaka n’imashini zo kuyisenyera bakavuga ko ari iterabwoba abashyiraho kandi barahawe ibyangombwa byo kubaka ndetse n’amazu yabo yubatswe nkuko igishushanyo mbonera cy’Umujyi cyubatse.


Aho ni kumupaka (Photo Umusingi)
Batangarije Ikinyamakuru Umusingi bimwe mu bibazo bafite bijyanye n’ubucuruzi aho bavuga ko bahawe ibyangombwa byo kubaka amazu Rusizi ya mbere iherereye ku mupaka uhuza u Rwanda na DR Congo kugirango bahateze imbere ndetse na Perezida Paul Kagame ubwo yasuraga ako Karere yabwiye abaturage ko bakwiye guha abakiriya babo ibyo bashaka byaba ngombwa bakabibegereza, ariyo mpamvu bagiye kuhakorera kugirango begereze abakiriya babo ibyo bashaka ariko igitangaje n’uburyo barimo kubuzwa kuhacururiza.



Zimwe mu nyandiko abacuruzi bahayeho Ikinyamakuru Umusingi
Umwe muri abo bacuruzi utarashatse ko amazina ye atangazwa kubera impamvu z’umutekano we yagize ati “mu Rwanda imigi irimo kwaguka ahantu hose natwe turimo kwagura umujyi wacu ndetse na Perezida adushishikariza gukora igihugu kigatera imbere nonese twatera imbere gute hari abavuguruza ibyo Perezida Kagame aba yatubwiye gukora?itangazamakuru mudufashe ibi bintu bigere kwa Kagame kuko dufite ubuyobozi bubi bw’Akarere butatwifuriza gutera imbere”.


Ubona ari umujyi ushyushye urimo gutera imbere hari moto nyinshi (Photo Umusingi)
Undi nawe utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “ubu ntitukivuga kubera iterabwoba ukuriye ingabo wungirije mu Karere ka Rusizi yadushyizeho mu nama twakoze aho badusaba kuva aho dukorera ngo dusubire muri Centre ya Rusizi kandi ibi byose ni Meya ubitera kuko umuntu agomba gukorera aho ashaka bipfa kuba bitabangamiye umutekano w’abandi sinzi impamvu badukoresha n’inama kandi buri mucuruzi agomba gukorera aho ashaka”.
Ikinyamakuru Umusingi kimaze kumva ikibazo uko kimeze ko abacuruzi ba Rusizi ya mbere bavuga ko bashaka ko abacuruzi ba Rusizi muri Centre basubirayo kubera ko abakiriya bambuka bava muri Congo abenshi ibyo bashaka babibona aho hafi aba ruguru ntibacuruze bityo bagasaba ko aba Rusizi ya mbere bafunga bagasubira ruguru bose bagasangaranga abakiriya.
Ikinyamakuru Umusingi cyabajije Meya w’Akarere ka Rusizi witwa HARELIMANA FREDERIC niba icyo kibazo akizi maze yemera ko ikibazo gihari ndetse agira ati “ikibazo kirahari ariko twagihaye PSF kugirango igifatire umwanzuro ubwo mubabaze aho kigeze”.
Mu bacurizi baganiriye n’ikinyamakuru Umusingi wasangaga bavuga ko Meya Akarere kamunaniye dore ko ngo akiri mushyshya kuko niba adashoboye gukemura ikibazo kivutse kandi kitagoranye ahubwo akajya kuzana abasirikare ngo badutere ubwoba kandi Perezida ariwe watwibwiriye ko dukora cyane kugirango twikure mu bukene duteze imbere igihugu none ikibabaje Meya akaba arwanya ibyo Perezida yavuze ndetse akaba yifashisha abasirikare ngo badutere ubwoba ntago twaceceka turasaba ko inzego zo hejuru zinjira muri ikibazo.
Yakomeje avuga ko mu nama abacuruzi impande zombi uwo musirikare yababwiye nabi ku buryo ubu nta mucuruzi wa Rusizi ya mbere wagira icyo avuga kuko baziko bagenzi babo batabifuriza gutera imbere bakoresha inzego z’umutekano kugirango babasenyere ndetse babahombye.
Ikindi aba bacuruzi baribaza impamvu bashaka kubimura ahantu umujyi urimo gutera imbere kuko twasanze ari umujyi urimo utera imbere harimo kubakwa etaje 5 harimo imwe y’abacuruzi bishyize hamwe barayubaka.
Iyo nzu y’abacuruzi biyubakiye bishyize hamwe ubuyobozi bw’Akarere bakaba bashaka ko bayisiga ngo ikajya icururizwamo imboga gusa nkuko abo bacuruzi babitangaza.
Aba bacuruzi niba impamvu barimo kubabwira ko bimuka bagasiga ubucuruzi bwabo n’abanyiri amazu bakaba bibaza icyo baba barubakiye ayo mazu dore ko ari n’Akarere kabahaye ibyemezo bibemerera kuhubaka ariko ubu bakaba bababwira kwimuka ku mpamvu zidasobanutse.
N’ubwo aba bacuruzi barimo kwibaza itegeko baba barishe n’ubwo Akarere kirengagije ko aba bacuruzi bahagaritswe nako kajya mu gihombo ndetse n’igihugu kuko amazu arasora imisoro igirira igihugu akamaro ndetse n’ibyo bacuruza birasora kubera iyo mpamvu basaba Meya nk’umuyobozi ko akwiye gukemura icyo kibazo yaba atagishoboye akegura kuko nareba nabi kizamukoraho.
Umwe mu bafite amazu acururizwamo waganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi uwo munsi yagize ati “mu byukuri hano hari amatiku kandi ubuyobozi bw’Akarere nibwo bubitera kuko twubatse hano batureba nibo baduhaye ibyangombwa ndetse bateye inkunga iriya nzu y’abacuruzi imifuka 100 ya sima none ngo abacuruzi basubire ruguru muri centre kandi murabona ko uyu mujyi ushyushye ubwo se baratwirukana ngo tujye he nabariyo habananiye?ahubwo bo nibamanuke bagure ibibanza bubake nk’abandi”.
Aba bacuruzi bavuga ko bagenzi babo bavuga ko abakiriya baza bagahera hano nabo nibimuke baze bashake amazu hano kuko umucuruzi ajya aho abona abakiriya, ntago wajya aho ubona utazacuruza ubwo nibaze naho, kutwimura byo bizabagora cyane n’ubwo badukangisha abasirikare.
Bakomeza bavuga ko yaba uwo musiriikare yaba polisi ndetse na Meya bakwiye kumenya ko iki kibazo gishobora kubakoraho kuko aha batwirukana Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda mu Rwanda Franscois Kanimba yahashyize ibuye ryifatizo aho twubatse iriya nzu nonese ubwo barashaka kuvuga ko yarishyiragaho ari uko ayobewe ko yashyigikiraga abacuruzi ndetse n’Akarere n’igihugu muri rusange none barashaka kubitesha agaciro?.
Bafite ibibazo abantu bashaka kubuza umuturage itera mbere rye kandi Perezida Kagame ariwe wabagiriye inama yo gukora bakayubahiriza ndetse bakavuga bati nibiba ngombwa no kwa Perezida Kagame bazagerayo.
Ikinyamakuru Umusingi kimaze kumva ibyo Meya yavuze ko ikibazo bagihaye PSF kugirango ibe ariyo igikemura ,Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza uhagarariye PSF mu Karere ka Rusizi Ngabonziza Jean Bosco maze avuga ko basanze kuri Rusizi ya mbere hari abantu bacururiza mu kajagari bityo bakaba barakoze inama ihuza abacuruzi bose bafata imyanzuro kandi bose bayishimiye atari azi ko hari abatarishimye ndetse atazi n’uko hari abacuruzi bavuga ko batewe ubwoba.
Yagize ati “twakoze inama twese harimo n’abashinzwe umutekano twemeranya ko kuri 31 Werurwe 2017 hari ikiciro cya mbere kizazamuka ikindi nacyo kikazazamuka mu mpera z’ukwezi kwa kane gutaha”.
ajagari?.unguzayi aribo bacururiza mu kajagari mu gihe abantu bafite amazu meza yujuje ibyangombwa wavuga ute ngo bacururizaUbundi PSF niyo ishinzwe guca akajagari?akajagari se n’akahe ko abazunguzayi aribo bacururiza mu kajagari mu gihe abantu bafite amazu meza yujuje ibyangombwa wavuga ute ngo bacururiza mukajagari?.
Ku kibazo cyo kuvuga ko abacuruzi ba Rusizi ya mbere baterwa ubwoba n’umusirikare ukuriye ingabo wungirije twashatse kumenya icyo uruhande rw’Ingabo rubivugaho maze umuvugizi w’Ingabo Lt.Col.Rene Ngendahayo avuga ko icyo kibazo atakizi ntacyo yabivugaho ahubwo agiye kugikurikirana kugirango amenye uko bimeze.
Uhagarariye abacuruzi muri Centre ya Rusizi witwa Bizimana Vedaste abajijwe n’Ikinyamakuru Umusingi impamvu bashaka ko abacuruzi ba Rusizi ya mbere bavayo bagasubira muri Centre aho kudusibiza ahubwo yavuze ko ari mu nama ngo cyeretse nitwongera tukamuhamagara nyuma ya saa sita.
Nkuko abacuruzi ba Rusizi ya mbere bavugaga ko inzego z’umutekano zirimo gukoreshwa mu nyungu z’abamwe Ikinyamakuru Umusingi cyabajije umuvugizi wa Polisi muri ako Karere CIP Theobald avuga ko ibyo bisaba iperereza ryimbitse kugirango bamenye abo ba polisi bakoreshwa ariko avuga ko abo bacuruzi bakwiye kumuhamagara akavugana nabo ukumva neza ikibazo n’akarengane kabo.
Hari bamwe nabo twavuganye batifuje ko amazina yabo atangazwa batari mu bacuruzi maze bavuga ko ikibazo ahanini gihari haba magendu nyinshi arizo bapfa kubera ko abo muri Centre zitabageraho neza naho ubundi ubucuruzi bukorerwa ahantu aho ariho hose hemewe kandi kugeza ubu abo bacuruzi bose bashaka kwimurwa bafite ibyangombwa kandi n’amazu yabo yujuje ibisabwa inzego zikurikirane ikibazo kirahari kandi kiri mubuyobozi .
Iyi nkuru ni ndende tukaba tukiyikurikirana kugeza ubwo iki kibazo kizaba gikemutse kuko byaba bibabaje guhombesha abantu bubatse amazu ahenze kandi bafite ibyangombwa,batanga imisoro ,bateza imbere Akarere n’igihugu kubafungira ngo bajya aho abandi bari umujyi se uzatera imbere gute?ibyo n’ubukoloni bukabije kuko umuntu ajya gucururiza aho ashatse.
Gatera Stanley
3,023 total views, 5 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply