Umuhanzi Knowless yadukanye imyambarire itajyanye n’ababyeyi
— March 15, 2017
Please enter banners and links.

Umuhanzi Butera Knowless wigeze gukundwa cyane kubera ubwiza bwe ndetse n’uburyo yaririmbaga ariko nyuma bigenda bigabanuka ndetse mu ndirimbo ye nshya aherutse gusohora abantu bakaba baranenze cyane imyambarire ye itajyanye n’urwego agezemo.
Bamwe bavuga ko ari imyambarire y’abana bato bakiri mu myaka 16 kugeza kuri 18 ariko umubyeyi nka Knowless uherutse kwibaruka imfura ye na Ishimwe Clement adakwiye kwambara imyambaro igaragaza ibibero kuko urwo rwego yarurenze.
Abandi nabo bati iyo n’imyambarire y’abasitari kandi nawe n’umusitari ibyo ntacyo bitwaye ndetse umwe yagize ati “Lopez si umubyeyi ko abyambara bimutwaye iki?nundi ntakibazo abantu bakwiye kumugiraho rwose”.

Butera Knowless nimyambarire abantu banenga ko itajyanye n’umunyarwandakazi w’umubyeyi
Hari n’abandi bavuga ko iki kinyejana ibyo byo kuvuga ngo umuntu yambaye imyambaro igaragaza ibibero cyangwa mini n’ibindi ntacyo bivuze buri muntu areba ibimufitiye inyungu cyangwa akamaro abo bakivuga ibyo ntibaramenya aho iterambere rigeze.
Hari uruhande rw’abantu bamwe bakomeje gutsimbarara ku muco aho bavuga ko Abanyarwanda niyo haba iterambere cyangwa ikoranabuhanga umuco nyarwanda uba ukwiye kubungwabungwa neza umubyeyi akomeza kwitwara kibyeyi kuko mu muco nyarwanda cyaraziraga umubyeyi kwambara mini abana bakamubona aribyo baheraho banenga umuhanzi Knowless.
Knowless akaba yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshyashya yitwa ujya unkumbura nkuko umugabo we Ishimwe Clement yabigaragaje kuri faceboo kuwa 14 Werurwe 2017 ariko abantu bakaba bayinenze bavuga ko ifite amafoto meza yifotoreje ahantu heza ariko mu bijyanye n’imiririmbe idacurangitse neza.
Hari abamuvuga ko yasubiye inyuma cyane mu miririmbere ye cyane cyane yahinduye ijwi umwe mu bakunzi be utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “uwagereranya Knowless wa cya gihe aririmbana na Vampino wo muri Uganda na Knowless w’ubu wakumva aria bantu babiri batandukanye kuko yahinduye ijwi rye iryo yakoreshaga cyera ryari ryiza cyane”.
Noella
6,198 total views, 1 views today

Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
1 Comment
Murashyanuka????????
Murashaka kumugurira boubou n’ama ribaya noneho?