Umwongerezakazi ufungiye mu Rwanda ari mu bateraga amagi Perezida Kagame
— March 13, 2017
Please enter banners and links.

Itohoza Ikinyamakuru Umusingi cyakoze kuri uyu wa mbere tariki 13 Werurwe 2017 ni uko umugore ufite ubwene gihugu bwo mu Bwongereza Uwamahoro Violette ufungiye mu Rwanda ashobora kongerwaho ibindi byaha kuko amakuru avuga ko ari mu bantu bateraga amagi n’amabuye Perezida Kagame ubwo yari yasuye Abanyarwanda baba muri icyo gihugu.
Umwe mu bantu babanye n’uyu mugore Uwamahoro muri za Congo zombi ubwo bahungaga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yabwiye Ikinyamakuru Uusingi ko azi neza Uwamahoro kuko babanye mu bihugu bitandukanye nyuma yo kuva mu Rwanda bahunze.
Umwe mu baziranye n’uyu mugore utashatse ko amazina ye atangazwa aba mu gihugu cya Australia akaba yagize ati “uriya mugore ndamuzi twarabanye cyane muri za Congo zombi natangajwe no kumva ngo yagiye mu Rwanda kandi yanga Perezida Kagame n’ubutegetsi bwe ndetse namubonye mu bantu bigaragambyaga igihe Perezida Kagame yasuraga Abanyarwanda baba mu Bwongereza ari mu bashaga kumutera amabuye n’amagi”.
Ikinyamakuru Umusingi kirashaka kumenya niba icyo gikorwa yakoze abantu bavuga ko kigayitse niba gishobora guhanirwa kuko ari ugusuzugura umukuru w’igihugu no kumwubahuka tukaba tugishaka umuvugizi w’ubushinjacyaha kugirango tumubaze uko bigenda ariko ntituramubona ni bidukundira tuzabagezaho ibyo azatubwira .
Uwamahoro Violette akaba afungiye mu Rwanda nyuma yo gushinjwa gukora n’abagizi ba nabi bivugwa ko hari abandi bantu afatanije nabo nkuko Polisi ibivuga.Bwa mbere inkuru ya Uwamahoro Violette imenyekana mu itangazamakuru byari byabanje kuvugwa ko yaburiwe irengero ari mu Rwanda .
Icyo gihe Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Theos Badege yavuze ko, nk’uko biteganywa mu mategeko, guhera uyu munsi tariki ya 3 Werurwe 2017, Uwamahoro yemerewe gusurwa n’umuryango we.
Uwamahoro Violette yashakanye na Rukundo Faustin, bose bakaba ari Abanyarwanda bafite Ubwenegihugu bw’Ubwongereza.
Gatera Stanley
2,920 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply