Uzi umupasiteri mu Rwanda ugira amanyanga n’amagambo yinyandagazi ?
— March 8, 2017
Please enter banners and links.

Mu Rwanda hari insengero nyinshi ndetse zikomeye kubera abayobozi bazo bagira ikinyabupfura barimo Apotre Masasu ,Apotre Gitwaza ,Rugamba n’abandi batandukanye ariko hakaba izindi nsengero ziyoborwa n’Abapasiteri bagira amanyanga ,kubeshya n’amagambo yinyandagazi, batize,batasezeranye n’abagore babo, barimo uwitwa John Kabagambe uyobora urusengero rwitwa Ibyiringiro bishya muri Kristo Yesu.
Urusengero rwa Kabagambe John ruherereye Kimironko mu nsi ya KIE ku gataje gahari uturutse Kimironko ugana Control Technique ukimara kwerekeza uwo muhanda hari agataje gahari niho urusengero rubarizwa.
Amakuru twacukumbuye ni uko Kabagambe John yavuye I Byumba ubu Gicumbi yanduranije n’abantu batandukanye bamwe nubu bakaba bamwishyuza kuko yasize abambuye amafaranga aza I Kigali gushakisha.

Icyo n’icyo cyapa kimanitse aho yashyize urusengero nacyo Abakristo barakinenga kuko yakabaye afite icyapa kigezweho

Ikinyamakuru Umusingi hari amakuru cyatohoje ko uyu John Kabagambe ugira amagambo atameshe, utazi kuvugisha itangazamakuru ndetse n’abakirisitu babimunengaho , ahubwo amagambo ye wagirango na y’umwana utararezwe cyangwa wakuriye ku muhanda, hari amakuru yamuvugwagaho ko hari uwo batangiranye urusengero amaze kubona agafaranga aramwirukana.
Ikinyamakuru Umusingi mu rwego rwo gushaka kumenya ukuri ku bivugwa kuri John Kabagambe wiyita umupasiteri cyashatse kumubaza ibimuvugwaho niba ari ukuri kuko twirinze kwandika inkuru tutamubajije maze ku murongo we Telephone igendanwa adusubiza nabi mu magambo twe twasanze ari inyandagazi umuntu ufite urusengero ,ufite abantu ayobora adakwiye kuvuga.
Kuwa 6 Werurwe 2017 abajijwe ati “ko hari amakuru avuga ko hari umuntu mwatangiranye urusengero nyuma ukamwirukana n’ibyo?.
Aho kudusubiza niba aribyo cyangwa ataribyo ahubwo n’umujinya mwinshi ati “mubanze mumbwire uwo muntu wababwiye ayo makuru nimutamumbwira ntacyo nanjye mbabwira ayo n’amatiku mwirirwamo gusa”.
Abantu bavuga ko atarangije amashuri 6 y’isumbuye bishobora kuba aribyo kubera ko twashakaga kubimubaza nabyo ariko ntiyabitwemerera kuko yavuze ko tutamubwiye uwaduhaye amakuru ntacyo yadutangariza.
Ikindi abantu bamushinja gufata umutungo w’urusengero akawugira uwe ku giti cye abakorana nabo ntabahe agaciro aho umwe mu bakirisitu twavuganye nawe utarashatse ko amazina ye atangawza kubera ko ariho asengera yagize ati “uziko ariwe ugenzura byose kubera kutizera abo akorana nabo ugasanga amaso ayashyize ku mature cyane agakurikirana akajya kuyabara akayakubita umufuka ubwo se abakorana nawe babifata bate?”.
Umuntu wize akarangiza amashuri 6 yisumbuye ntiyavuga amagambo uyu mubeshyi w’iyita umupasiteri yavuze ngo twirirwa mu matiku.
Ese ubu we wirirwa abeshya abantu abashuka akabambura udufaranga twabo siwe wirirwa mu matiku?ese ubu azi akamaro k’itangazamakuru cyangwa ntago azi ko ribaho?.
Iyo abona Minisiteri ,ibigo bikomeye bihamagaza abanyamakuru bakagirana ibiganiro ni uko baba bari mu matiku?.
Turacyacukumbura kumenya niba koko uyu mugabo John yararangije amashuri yisumbuye kubera ko itegeko rigenga amadini rivuga ko byibuze umupasiteri agomba kuba yarize amashuri 6 y’isumbuye.
Umwe mu baduhaye aya makuru yadusabye kudatangaza amazina ye kubera impamvu z’umutekano we yagize ati “muzabaze John Kabagambe niba yararangije amashuri yisumbuye nimusanga yarayarangije muzamenye ko ari ibihimbano.Ikindi muzamubaze niba yarasezeranye n’umugore we kuko umupasiteri agomba kuba yarasezeranye kuko nawe yigisha abakirisitu gusezerana ubwose ibyo byose atabifite yaba akijya mu rusengero gukora iki?si ukujya kubeshya abantu”.
Yakomeje avuga ko azi neza John Kabagambe ahubuka ndetse akagira amagambo yinyandagazi avuga atari ngombwa , nta kinyabupfura agira kuko biri mu byatumye badahuza ngo bumvikane kandi baratangiranye urusengero.
Twe tumaze kuvugana na Kabagambe John ibimuvugwaho twaketse ko aribyo bitewe n’imvugo yakoresheje igayitse cyane irimo n’ibitutsi kuko yakabaye amenya ko buri muntu wese ufite ibikorwa akora abantu baramuvuga ariko umuti ntago ari ugutukana cyangwa kuvuga nabi ahubwo umuhanga cyangwa umuntu wize ashaka inzira nziza yo gukemura ibibazo ku buryo agera kubyo ashaka.
Ubwose umuntu utuka abanyamakuru Abakirisitu bo abakorera iki?n’iki kizima se abagisha uretse kubabeshya gusa?amakuru dufite ni uko hari n’undi mu Pasiteri bakorana ugiye gutangiza urusengero mu minsi yavuba kandi akaba yizeye ko kimwe cya kabiri cy’Abakirisitu azajyana nabo kuko avuga ko biyemeje guhombya John agasuzuguro ke kagashira agasubura mucyaro.
Gatera Stanley
3,136 total views, 3 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
HARACYARI URUJIJO KU ITABWAMURI YOMBI RYA MUTONIWASE KABATAYI NDETSE NAHO YEREKEJWE
Ibibazo bizagorana kubona ibisubizo mu rupfu rw’umukobwa Martha hafashe abasore 2 babanyarwanda(Vedio)
Abanyarwanda barenga Miliyoni 8 barahiye ko batazatora Perezida Museveni
Akarengane karavuza ubuhuha muri Gatsibo aho Kabatesi Godelive yasenyewe amazu ye biturutse ku Bunzi-Aratabaza Perezida Kagame
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply