Hamaze gupfa abashoferi 2 muri Koperative y’umuceri COPRORIZ bazira uburozi mu mezi 3 kubera amako
— March 8, 2017
Please enter banners and links.

Amakuru aturuka mu Karere ka Gatsibo Rugarama Rwagitima muri Koperative y’abahinzi b’umuceri aravuga ko hamaze gupfa abashoferi 2 bazira amarozi ariko bakavuga ko birimo amako.
Umushoferi wa 2 yapfuye uyu munsi Kuwa 7 Mutarama 2017 bikekwa ko yazize amarozi nyuma yaho uwo yari yasimbuye nyuma y’amezi 3 gusa nawe apfuye nawe arozwe.
Abatangarije Ikinyamakuru Umusingi amakuru y’urupfu rwa Gahima Sam wapfuye batifuje ko amazina yabo atangazwa bagize bati “Koperative y’abahinzi b’umuceri COPRORIZ-Ntende harimo abantu baroga abashoferi kandi ubwoko bumwe nibwo bupfa tumaze kubigiraho impungenge mudukorere ubuvugizi ubuyobozi bwige ikibazo bagishakire umuti kuko bishobora guteza ibibazo bikomeye”.
Ikinyamakuru Umusingi kimaze kumva ayo makuru arimo iby’amoko cyashatse kubaza ubuyobozi bw’iyi Koperative COPRORIZI-Ntende maze Deregiteri (Director)wa Koperative witwa Sinzamuhara Jean de Dieu maze yemeza amakuru y’urupfu rwa Gahima Sam ariko ahakana amakuru avugwa ko ari ubwoko bumwe gusa barogwa ati “uwa mbere ninjye wamwihereye akazi ntago bahuje ubwoko abo bantu barabeshya”.
Ahantu bagifite ibitekerezo by’amoko inzego zikwiye kujyayo zikareba uko ikibazo giteye ndetse bakabigisha ko iby’amoko bidakwiye n’abafite iyo myumvire bakayireka.
Bamwe mu baturage batashatse ko amazina yabo atangazwa bashinja ubuyobozi bw’iyi Koperative ko babizi ko icyo kibazo gihari n’ubwo Sinzamuhara abihakana yivuye inyuma.
Gusa avuga ko uburyo abashoferi bapfa bashobora kuba barogwa bitewe n’uburyo bapfamo kandi akaba akeka ko hari ababaroga bashaka ako kazi kubera ko hari abamuhamagaye umushoferi wa mbere Ingabire Emmanuel akimara gupfa bamusaba akazi .
Nyuma yongeye avuga ko abashoferi bose bapfa bazize impanuka ati uwa mbere yazize moto undi yazize impanuka y’imodoka ariko harimo ikibazo.
Gatera Stanley
4,240 total views, 1 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
1 Comment
Mwaragiza muti amako murwanda ntayahari. Undi ati ninge wamwihereye akazi ntibahuje ubwoko? Nonese bamenya bate umuntu ubwoko aturukamo? Abazi bananiwe kunga abanyarwanda musubizeho amoko bigirinza