Nyuma yaho gereza ya 1930 yimuriwe Mageragere abafungwa batangiye gutoroka
— February 26, 2017
Please enter banners and links.

Rugamba Jovin wari warakatiwe imyaka 20 yatorotse Gereza ya Mageragere mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 24 Gashyantare 2017.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, CIP Hillary Sengabo, yatangarije bimwe mu bitangazamakuru ko uyu mugororwa wari ufungiye ibyaha by’ubwicanyi yaciye mu rihumye umucungagereza wa gereza nshya iheruka kwimurirwamo abagororwa bari bafungiye muri Gereza ya Nyarugenge izwi nka “1930 akamucika”.

Yagize ati “Yatorotse ninjoro, yaciye mu rihumye abashinzwe umutekano, yari akatiye imyaka 20 ku cyaha cy’ubwicanyi kandi yari arangije imyaka itandatu muri gereza.”
Akomeza avuga ko itoroka rye ntaho rihuriye n’imiterere y’iyi gereza nshya ati “Uko yubatse ntabwo yakorohereza umuntu gutoroka ahubwo ni uguca mu rihumye abashinzwe umutekano kuko gereza mu bantu bagera ku 3000 bahari, kuba hatorotse umuntu umwe nta burangare buhari ni nk’umwaku uba wabaye.”
Kugeza ubu urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) rutangaza ko ku bufatanye n’inzego z’umutekano n’abaturage , batangiye gushakisha aho uwo mugororwa yaba yatorokeye.
Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa rutangaza ko ku bufatanye n’inzego z’umutekano, batangiye gushakisha aho uwo mugororwa yaba yatorokeye.
Iyi gereza ya mageragere ifungiyemo abagororwa b’abagabo basaga 3000 bimuwe bakuwe muri gereza ya Nyarugenge izwi nka 1930, ku wa 11 Gashyantare 2017, nyuma yo kubona ko iyo gereza yari ishaje ndetse itarimo ibyangombwa byose nkenerwa.Ikaba yari iherutse gufatwa n’inkongi y’umuriro kuri Noel.
2,595 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Mayor wa Kamonyi UDAHEMUKA Aimable yeguye ku kazi kubera impamvu zikomeye
Leave a reply