umu amakuru- Umuherwe Rujugiro agiye gushora akayabo ka Miliyoni 20 z’Amadorari muri Uganda | Umusingi

TribertUmuherwe Rujugiro agiye gushora akayabo ka Miliyoni 20 z’Amadorari muri Uganda

Please enter banners and links.

Tribert

Amakuru azindutse agera ku kinyamakuru Umusingi aravuga ko umuherwe Rujugiro Ayabatwa wahunze u Rwanda akajya muri RNC ya Gen.Kayumba Nyamwasa agiye gushora akayabo ka Miliyoni 20 z’Amadorari ya America.

Amakuru yizewe avuga ko yamaze kumvikana na Perezida Museveni ko agiye kubaka muri icyo gihugu cya Uganda uruganda rwitabi ruzatwara akayabo ka madorari ya America Miliyoni 20 zose.

Tribert

Rujugiro Ayabatwa Tribert

President-Museveni

Perezida Museveni

Hari bimwe mu bitangazamakuru byo muri Uganda  byatangiye kwandika ko Rujugiro Ayabatwa ashyigikiye Gen.Kayumba Nyamwasa mu kwinjiza abantu mu gisirikare babikorera mu gihugu cya Uganda.

Nkuko bimwe mu bitangazamakuru byanditse bivuga ko ibyo kwinjiza abantu mu gisirikare cy’inyeshyamba za Gen.Kayumba babifashijwemo na Perezida Museveni.

Hari bamwe bamaze gusoma izo nkuru maze bavuga ko Rujugiro Ayabatwa afitanye umushinga ukomeye na Perezida Museveni wo kubaka uruganda rw’itabi mu gihugu cya Uganda uzatwara akayabo ka Miliyoni 20 z’Amadorari ya America.

Umuntu umwe utashatse ko amazina ye atangazwa uri mu gihugu cya Uganda yatangarije Ikinyamakuru Umusingi ati “amakuru twumvise ya Gen.Kayumba Nyamwasa na Museveni ko hari inyeshyamba zinjizwa mu gisirikare cya Kayumba ibyo ni ukubeshya nugushyushya abantu imitwe kuko Museveni ibyo bintu ntiyabyera kuko arabizi ko U Rwanda na Uganda ari nk’abana bavukana bahumure nta nambara ihari rwose n’inyeshyamba ntazo Kayumba yacitse intege cyera”.

Amakuru aturuka mu gihugu cya Uganda avuga ko kubera Rujugiro yagiye muri RNC gukorana na Perezida Museveni bishobora guteza umutekano mucye hagati y’ibihugu byombi.

Hari bimwe mu bihugu byatangiye gusaba ko Rujugiro yirukanwa muri Uganda agasubira iyo yabaga ariko amakuru aturuka I Kampala kwa Perezida Museveni akaba avuga ko ibyo kwirukana Rujugiro batabikozwa.

Amakuru akomeza avuga ko Perezida Museveni adashobora kwirukana umushoramari ukomeye ahubwo azemera agaca umubano n’ibyo bihugu bitamushaka.

Hari ibitangazamakuru byanditse bivuga ko Gen.Kayumba arimo kwinjiza abantu mu gisirikare cye muri Uganda akaba ashyigikiwe n’umuherwe Rujugiro ndetse na Perezida Museveni .

Umunyamakuru wacu uri I Kampala yagerageje kubaza ubuyobozi bwa Uganda icyo buvuga kuri ayo makuru yo gukorana na Gen.Kayumba Nyamwasa na Perezida Museveni kubashyigikira ariko bakaba bataramusubiza.

Muhungu John Kampala

4,567 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.